Umuririmbyikazi w’indirimbo zihimbaza Imana Ishimwe Vestine uzwi mu itsinda rya ‘Vestine na Dorcas,’ yavuze ko yicuza kuba yarakoreshejwe, agakora ubukwe n’umusore atazi.
Vestine Ishimwe, yakoze ubukwe n’umukinzi we w’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo, muri Nyakanga, basezeranwa n’umushumba, Pr Jackson.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Vestine yavuze ko, abayeho ubuzima bubi ndetse adakwiriye, bitewe no kugira amahitamo mabi yo kubana n’umusore atigeze amenya.
Ati: “Uyu munsi, sinigeze mpitamo ubuzima mbayemo. Mbayeho mu buzima bubi kandi ntakwiriye. Ndabizi neza ko nagize amahitamo mabi ariko ntakundi nabigira.
Uyu muririmbyikazi w’indirimbo zihimbaza Imana, yavuze ko, kimwe n’abandi bakristo, Imana ijya yemera ko ibigeragezo bibabaho.
Ati “Imana ijya yemera ko ibintu bimwe na bimwe bitubaho kugira ngo tubikuremo amasomo, kandi maze kwiga byinshi.”
Muri ubu butumwa yanyujije kubera mu rubuga rwe rwa Instagram, yerekana ko nta mugabo n’umwe uzongera kumubeshya agamije kwangiza ubuzima bwe, ndetse ko umusore azongera guha amahirwe yo kubana nawe, azabanza akamumenya birushijeho.
Ati” Nta mugabo n’umwe uzongera kumbeshya agamije kwangiza ubizima bwa njye. Umugabo wundi nzahitamo kubana nawe, nzabanza mu menye neza, umuryango we, ndetse na buri kimwe cyose kimwerekeyeho. Nta muntu uzomgera kunkoresha mu nyunguze ukundi.”
Icyakora ubu butumwa bwa Vestine, ntabwo bwamaze igihe ku rubuga rwe rwa Instagram, kuko yahise abusiba.
Vestine uri muri Canada n’umuvandimwe we ku bw’ibitaramo, NkundaGospel yagerageje kumuvugisha ku murongo we wa Telefone ngendanwa ntiyabasha kwitaba.
Witegereje ku mbuga nkoranyambaga z’uyu mukobwa, cyane kuri Instagram, usanga nta kimenyetso na kimwe cyerekana ko uyu mugore yakoze ubukwe, bitewe n’uko yakuyeho amafoto yose ari kumwe m’umugabo we.

Vestine na w’Umunya-Burkina Faso, Idrissa Ouédraogo, bakoze ubukwe mu kwezi kwa Nyakanga
