Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo, yahishuye impamvu yigengesera mu gukorana na bagenzi be indirimbo, avuga ko nawe aba ataziyandikiye.
Richard Nick yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ugushyingo muri BK Arena aho cyari kigamije kugaruka ku gitaramo cye afite mu mpera z’iki cyumweru.
Uyu muhanzi yavuze ko mu bituma abantu batamubona mu ndirimbo z’abandi, ari uko atari yatangira kwiyandikira indirimbo ku giti cye, yongeraho ko izo akora azihabwa na Mwuka Wera, ahamya ko umunsi yatangiye kwiyandikira, azakorana n’abandi.
Ati”Indirimbo nkora ntabwo mba naziyandikiye mba nazihawe n’umwuka wera. Niyo mpamvu ngira ubwoba bwo gukorana n’abandi baramyi, kuko mba mvuga nti, ese nzikoze kandi ntazihawe n’Imana ntizibe nziza! Ariko umunsi natangiye kwiyandikira izanjye nzakorana n’abandi baramyi.”
Richard Nick Ngendahayo umaze imyaka irenga 20 akora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, biragoye kubona undi muhanzi bakoranye indirimbo ngo isohoke.
Yanavuze ko igitaramo ari gutegura yise ‘Niwe Healing Concert’ giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo muri BK-Arena, kizamufasha kugaruka mu muziki uramya Imana, ndetse no gutegura ibindi bitaramo ahantu hatandukanye.

#Marierein
