Prophet Vincent MacKay yahurije Mbonyi na True Promises mu gitaramo gikomeye i Kigali

Prophet Vincent Mackay ukorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatumiye Umuhanzi Israel Mbonyi n’Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises mu gitaramo cyiswe “Seek Conference Rwanda 2025”.

Iki gitaramo cyo kurushaho kwegera Imana, kizabera muri Bethesda Holy Church, tariki ya 14 Ukuboza 2025. Kizatangira saa Cyenda ndetse kucyinjiramo ni ubuntu.

Seek Conference Rwanda 2025 izahuriza hamwe abantu b’ingeri zose barimo abaramyi, urubyiruko, imiryango, n’abashaka Imana bazahurira hamwe kugira ngo bahimbaze Imana n’umutima wabo wose muri uyu mugoroba wo guhindurwa, guhishurirwa no kwegera Imana.

Yatumiwemo abahanzi bafite amavuta adasanzwe, bashobora kwegereza abantu hafi y’Imana. Barimo Israel Mbonyi ugezweho mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Karere; True Promises, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ndetse na Boanerges Gospel Group yo muri Bethesda Holy Church.

Prophet Vincent Mackay, uzabwiriza abazitabira Seek Conference 2025, yavuze ko umunsi kizaberaho watoranyijwe n’Imana ngo abantu bayo bakire, ubuhanuzi, imbaraga nshya no guhindurwa mu buryo bw’umwuka no mu mibereho.

Ati “Iki ni igihe cyo gusubira ku Mana, gusubizwa no kwinjira mu mwaka mushya ufite umurongo n’inyigisho ziturutse ku Mana ubwayo.”

Ijambo “Seek” risobanuye gushaka Imana, kuyegera no kuyizera n’umutima wose nk’uko Yeremiya 29:13 habivuga, hati “Nimunshaka n’umutima wanyu wose, muzambona.”

Iki giterane kigamije gukiza imitima no kuyisubiza mu murongo, guhishurirwa icyerekezo cy’ubuzima, gukangura impano z’umwuka, kuzamura urubyiruko no kurusubiza ku Mana, gusakaza umuriro w’ububyutse no gutangiza umwaka mushya ufite imbuto n’umurongo uhamye wo gukoreramo.

Prophet Vincent Mackay asanzwe ari Umuvugabutumwa ufite amavuta ndetse aho abwiriza atanga ubutumwa bushyira abantu mu murongo w’Imana, kubafasha gusubira mu ntego zabo, gukangura impano zari zarasinziriye no kwakira gukira ku mutima no ku mubiri.

Afite Umuryango w’Ivugabutumwa yise “Prayer Warriors Global’’, umaze imyaka irenga itanu uvuga ubutumwa bwiza aho ukorera muri Leta zitandukanye muri Amerika, Afurika, u Burayi na Amerika y’Amajyaruguru.

Umuhanzi Israel Mbonyi ategerejwe mu gitaramo “Seek Conference Rwanda 2025” cyagereranyijwe n’umugoroba wo kubohoka
Prophet Vincent Mackay asanzwe akorera ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije mu Muryango w’Ivugabutumwa yise “Prayer Warriors Global’’
Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya True Promises ryatumiwe mu gitaramo cyiswe “Seek Conference Rwanda 2025”
Seek Conference Rwanda 2025 izabera muri Bethesda Holy Church, tariki ya 14 Ukuboza 2025

More From Author

Amateka yandikiwe i Huye! ADEPR yimitse abapasiteri ba mbere b’abagore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *