Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abantu batanu barimo Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua ku mbuga nkoranyambaga.
Prophet Joshua akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu ndetse n’icyo kutabasha gusobanura inkomoko y’umutungo we.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze Prophet Joshua na bagenzi be batawe muri yombi ku ma tariki ya 17 na 18 Ukuboza 2025.
Usibye Prophet Joshua ukurikiranyweho ibyaha bibiri, abandi bareganwa bakurikiranweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu.
RIB yavuze ko iperereza rigaragaza ko aba bagiye bakoresha inoti z’amafaranga y’u Rwanda mu gutaka imitsima y’ibirori no kuyanyanyagiza hasi maze bakabyamamaza ku mbuga nkoranyambaga zirimo TikTok, Instagram na YouTube.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko bihanangiriza abantu bose bakora ibikorwa ibyo ari byo byose bigayisha ifaranga ry’Igihugu mu bikorwa byaba kurimbisha ibintu binyuranye, kwishimisha, gutanga impano cyangwa berekana ubukungu n’ibindi bikorwa byose birisuzuguza.
Yabasabye ababikora kubireka, anabibutsa ko uzabifatirwamo azahanwa n’amategeko kuko bidakwiye kwihanganirwa na gato.
Abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Uhamijwe icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw. Itegeko rigena ko uhamijwe icyaha cyo kudasobanura inkomoko y’umutungo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu yikubye inshuro eshatu ariko zitarenze eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.




