Pasiteri Kingsly n’umufasha we Medred Kingsly Okonkwo bakomoka muri Nigeria, bahembuye imitima y’abitabiriye iamateraniro yo gushima Imana yiswe ‘ThanksGiving in Action’ yabereye kuri Women Foundation Ministries.
Aya materaniro, yabanjirijwe n’igikorwa cyo gufasha abatishoboye cyaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ku Itorero Noble Family Church riyoborwa n’umushumba Apostle Mignonne Kabera I Kagugu, aho baremeye abaturage bo mu murenge wa Kinyinya, babaha inzu abandi bahabwa ibirimo ibiribwa.
Nyuma yaho, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Women Foundation Ministries na Noble Family church mu kwizihiza imyaka 19 bakora igikorwa “Thanksgiving in Action” bifatanyije na couple y’abavugabutumwa baturutse muri Nigeria, Pasiteri Kinsley Okonkwo n’umufasha we Mdred Kingsly Okonkwo.
Iyi Couple y’abavugabutumwa, ni bamwe mu ba Pasiteri bakomeye cyane muri Nigeria ndetse bakaba bakunze no kujya kubwiriza mu bihugu bitandukanye, birimo ibyo mu Burayi ndetse no muri Amerika mu nyigisho zishingiye mu gusana imitima no gukomeza imiryango.
Mu nyigisho batanze babwiye abakirstu ko Imana ikunda imiryango kandi ko kugira ngo ijye guhuza abashakana iba ifite impamvu.
Pasiteri Kinsley yavuze ko batateganyaga kuza mu Rwanda kuko bari bafite kujya mu biruhuko nk’umuryango, ariko ko Imana yahisemo ko baza mu Rwanda kubw’impamvu zayo, ndetse bakaba bazanye n’abana babo bose mu rwego rwo kuzaharuhukira.
Bamaze kubwiriza, Pasiteri Kinsley n’umufasha we Mildred Kinsley, bashimiye Apostle Mignonne ku buryo yabakiriye ndetse n’ibikorwa by’urukundo akomeje gukora mu kubaka umuryango nyarwanda.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu Tariki 29 Ugushyingo 2025 aba bakozi b’Imana, baribuze kugirana umwiherero w’abashakanye, uribwitabirwe n’abatumiwe gusa.
Uyu mwiherero Women Foundation Ministries ivuga ko, ugamije gukomeza no gusana imiryango. Ukaba uribuze kwigishwamo n’inzobere mu gusana ingo, Pasiteri Kingsley n’umufasha we Medred Kingsley. Ukaza gutambuka ku rubuga rwa Youtube rw’iyi Minisiteriya.




@MarieReinUwamariya
