Prof. Niyigena Jean Paul, Umunyarwanda uri mu bajyanama ba Papa mu by’Uburezi Gatolika ku Isi, yashyikirije Papa Léon wa XIV igitabo cye gishya yise “Rwanda: La mission hier et aujourd’hui”, bishatse kuvuga “U Rwanda: Ubutumwa bwa kera n’ubw’iki gihe”, ashima umusanzu wacyo mu kongera kunga Abanyarwanda.
Iki gitabo cyatunganyijwe ndetse kinasohorwa n’Inzu y’Abihayimana “Lumen Vitae” yo mu Bubiligi, cyuzuye ubumenyi n’ubuhamya ku rugendo rwa Kiliziya y’u Rwanda kuva ivanjili igeze mu gihugu, kikerekana uburyo ubutumwa bwa Kiliziya bwubatse amateka n’uko bwongeye gusubiza abantu icyizere.
Muri iki gitabo, Prof. Niyigena Jean Paul avugamo uko ubutumwa bwakomeje gutanga n’umusanzu ukomeye mu iterambere ry’Igihugu n’ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Mu kiganiro aheruka guha Kinyamateka, Prof. Niyigena, yasobanuye ko igitabo cye ari umusanzu mu gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’ubutumwa bwa Kiliziya no kwerekana aho Kiliziya igeze n’inzira ikwiye gukomeza gukurikizwa.
Yagize ati “Nashatse kwibutsa ko ubutumwa bwa Kiliziya butari igikorwa cy’abamisiyoneri gusa, ahubwo ari urugendo rufatanyije n’abakirisitu bose.”
Mu kucyandika, Prof. Niyigena yavuze ko igitabo cye kigaragaza uburyo abamisiyoneri ba mbere bageze mu Rwanda, akaga bahuye na ko karimo indwara z’ibyorezo, ingendo ndende zananizaga ndetse n’abaturage bamwe batari bamenyereye kwakira iby’iyobokamana rishya.
Prof. Niyigena avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Kiliziya y’u Rwanda yasubiye mu bikorwa byo gusana, gukiza ibikomere no guharanira ubumwe.
Ati “Ubutumwa bwa Kiliziya bugomba gushingira ku rukundo rwa Kristu mu bikorwa bifatika, mu burezi, mu miryango, mu rubyiruko, mu bikorwa by’ubutabera no mu kurengera ubuzima.”
Mu muhango wabereye i Vatican ku wa 7 Ugushyingo 2025, Papa Léon yashimiye Prof. Niyigena n’abandi banditsi bafite uruhare mu guha Kiliziya ijwi rishya.
Ati “Igitabo nk’iki ni igihamya cy’uko inkuru nziza ikomeje kwandikwa mu mateka y’abantu. Abanditsi nka Niyigena batwibutsa ko ubutumwa bwa Kiliziya bukura mu kwemera, ariko bugahinguka mu bikorwa by’urukundo.”
Papa Léon yashimye n’uburyo iki gitabo cyerekana Kiliziya y’u Rwanda nk’intwari mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma ya Jenoside, asaba ko cyakwifashishwa mu guha urubyiruko icyerekezo gishingiye ku mahoro n’ubumwe.
Igitabo “Rwanda: La mission hier et aujourd’hui” kigaragaza uruhare rukomeye rwa Kiliziya mu kubaka igihugu: guhera mu mashuri n’amavuriro yashinzwe n’abihayimana, kugeza ku bikorwa by’ubutabera n’ubwiyunge byashyigikiwe nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Iki gitabo gifite impapuro 280, cyasohotse bwa mbere ku wa 17 Kanama 2018 mu nzu y’abihayimana Lumen Vitae.

