Umushumba wa Kiliziya ku Isi Papa Leo wa XIV, yasabye Kiliziya Gatolika y’u Rwanda gishikama ku bwiyunge n’amahoro, mu gihe bizihiza Yubile nziza y’Impurirane y’Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iya 2025 Kristu Acunguye Isi.
Uyu munsi tariki 6 Ukuboza 2025, nibwo Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yizihirije muri Sitade Amahoro Yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda ndetse n’imyaka 2025 Kristo amaze acunguye Isi.
Mu butumwa Arikiyepiskopi Arnaldo Sanchez Catalan, Intumwa ya Papa mu Rwanda yagejeje ku bakristu bo mu Rwanda mu birori byo gusoza Yubile y’impurirane, yababwiye ko umushumba wa Kiliziya ku isi yishimiye kwifatanya nabo muri ibi bikorwa, anabasaba kugirana ubwiyunge hagati yabo.
Ati ”Nyiricyubahiro Nyirubutungane Papa Leo XIV yishimiye kwifatanya na Kiliziya Gatolika mu Rwanda kandi arashimira abamisiyoneri bagejeje inkuru nziza mu Rwanda akaba abashishikariza gukomeza gushikama mu ijambo ry’Imana mu bwiyunge no kuhana.”
Uyu muhango wanayobowe na Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arikiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, aho yanayoboye igitambo cya Misa cyo gusoza Urugendo rwa Yubile y’impurirane.
Abapadiri bo mu Rwanda, abepiskopi bose bo mu Rwanda n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru n’abepiskopi Gatolika b’abashyitsi baturutse hanze y’u Rwanda bifatanyije na Kiliziya Gatolika mu Rwanda mu birori byo gusoza yubile y’impurirane; imyaka 125 inkuru nziza igeze mu Rwanda na 2025 y’ugucungurwa kwa Bene muntu.




AMAFOTO @KM
