Itorero ADEPR ryashyizeho amabwiriza mashya agenga amakorali, amatsinda yo kuramya no guhimbaza, ndetse n’abahanzi ku giti cyabo, arimo ko nta muhanzi wemerewe gukora uwo murimo ku giti cye, ari munsi y’imyaka 18.
Amabwiriza mashya y’ibi byiciro byo mu Itorero ADEPR yagiye hanze ku wa 17 Ugushyingo 2025, avuga imyitwarire amakorali, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana (Worship teams) ndetse n’abahanzi ku giti cyabo bakwiye kubahiriza mu gihe bakibarwa nk’abakristo b’iri Torero.
Muri ayo mabwiriza, harimo ko umuhanzi wo mu Itorero ADEPR akwiye kuba afite imyaka 18 y’amavuko, bityo agatangira guhanga ibihangano bijya hanze, ndetse akabikoresha mu Itorero no hanze yaryo mu gihe abiherewe uburenganzira n’ubuyobozi bw’Itorero.
Aya mategeko anagena ndetse agaha n’umurongo uwifuza kuba umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana mu Itorero ADEPR, aho agomba kurangwa n’imbuto z’umwuka wera ndetse no kwirinda ingeso za kamere.
Anasobanura ko ushaka kuba umuririmbyi wese akwiye kuba afite igitabo cy’indirimbo ndetse na Bibiliya, ndetse akaba anakwiye kwirinda imyambarire idakwiye, n’itubahisha umurimo akora.
Mu bindi biri muri aya mabwiriza NkundaGospel ifititiye kopi, nuko umuntu wifuza gutumira abaririmbyi bo mu Itorero ADEPR, korali ndetse n’amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana, abikora hagendewe aho yifuza gukoresha uwo muhanzi cyangwa iryo tsinda.
Umuyobozi w’Itorero ushaka gutumira korali cyangwa itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana bibarizwa muri Paruwase imwe, yandikira Umuyobozi w’iryo Torero, agaha kopi Umushumba wa Paruwase, akagenera kopi abatumiwe.
Umushumba wa Paruwase ushaka gutumira korali cyangwa itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana bibarizwa mu Rurembo rumwe yandikira Umuyobozi w’iyo Paruwase, akagenera kopi Umushumba w’Ururembo, Umuyobozi w’Itorero iyo korali cyangwa iryo tsinda bibarizwaho, n’abatumiwe.
Umushumba wa Paruwase ushaka gutumira korali cyangwa itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana bibarizwa mu rundi Rurembo, abinyujije ku Mushumba w’Ururembo iyo Paruwase ibarizwamo, yandikira Umushumba wa Paruwase iyo korali cyangwa iryo tsinda bibarizwaho, agaha kopi Umushumba w’Ururembo, Umuyobozi w’Itorero iyo Korali cyangwa iryo tsinda bibarizwaho n’abatumiwe.
Ubuyobozi bw’undi muryango ushingiye ku myemerere cyangwa ikindi kigo byifuza gutumira korali cyangwa itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu bikorwa by’ivugabutumwa, byandikira Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR bukamenyesha Umushumba w’Ururembo.
Ubuyobozi bw’umuryango ushingiye ku myemerere cyangwa ikindi kigo bibarizwa mu kindi gihugu byifuza gutumira korali cyangwa itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana mu bikorwa by’ivugabutumwa mu kindi gihugu, byandikira Umushumba Mukuru w’ Itorero ADEPR bikamenyesha Umushumba w’Ururembo.
Ubuyobozi bw’Itorero bwifuza kohereza korali cyangwa itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana gukora ivugabutumwa m u rindi Torero, Paruwase cyangwa Ururembo, bandikira Umuyobozi w’Itorero bifuza gufatanya gukora iryo vugabutumwa bagaha kopi izindi nzego z ‘ Itorero zibakuriye.
Itorero ADEPR rivuga ko, aya mabwiriza adakwiye kubahirizwa mu matsinda y’abaririmbyi gusa, ahubwo ko binareba abahanzi baririmba ku giti cyabo baribarizwamo.
ADEPR rivuga ko umuririmbyi, Korali ndetse n’amatsinda y’abaramyi batazubahiriza ayo mabwiriza yabashyiriweho, bazahabwa ibihano birimo kugawa, guhagarikwa ndetse no guhagarikwa.

