Nta dini ngira, ntaryo nkeneye! Tito Rutaremera yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Tito Rutaremara uherutse kuvuga ko atemera abanyamadini basenga ndetse n’Imana zabo, ahubwo ko yashyigikira uyasengamo, nawe akamwubahira ukwemera kwe, yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga, abantu babyakira bitandukanye.   

Uyu musaza wabaye inararibonye mu bya Politike, aherutse kubwira umunyamakuru Jean Pierre Kagabo ko adasenga, atemera Imana ya Isiraheli, ndetse n’iy’ayandi madini, anemera ko we ubwe atajya asenga bitewe nuko Imana ari inyarukundo, ijya kumurema yari izi ibyo azacamo byose mu gihe azaba akiri ku Isi.

Yagize ati “Nta dini ngira! Buri wese akwiye kugira idini? Hoya! Imana y’i Rwanda nayo ntayo (ntabwo nyemera)! Nta dini mfite, ntaryo nkeneye Kuko ntabyemera Wowe se ko ufite Imana ya Isiraheli?”

Tito Rutaremara yanavuze ko adasenga Imana y’i Rwanda Rutangarwamaboko akunze kubwira abantu, yongeraho ko Imana abantu basenga zose atazemera.


“Imana y’i Rwanda ntibakiyisenga, Rutangarwamaboko ni we njya numva ayivuga. Izindi, Imana ya Isiraheli, iz’abasilamu n’abandi bagenda baza, izo si Imana z’iwacu”

Nubwo avuga ko yemera Imana y’inyarukundo, Tito Rutaremera ntiyasobanuye  iyariyo, gusa ahamya ko izi byose kuri we ndetse ko adakwiye guta umwanya ayisenga.

“Ntabwo njya Nsenga, Imana se nayibaza iki ? Ujya kuvuga warasenze? Abakristo bajya bavuga ngo Imana ifite urukundo rwinshi cyane izi ibintu byose, ifite ubushobozi buhanitse cyane Nukuvuga ngo niba izi byose, iyo ujya gusenga uba uta igihe, iba izi icyo uri busengere, yari ikizi kuva cyera.”

Tito Rutaremara avuga ko iyo abamugannye bafite imyizerere itandukanye abashyigikira ndetse akaba yabaherekeza mu gihe bagiye gusenga, anavuga ko niba abikora uko nawe akwiye kubahirwa imyemerere ye ishingiye kubitekerezo bye.

Imbuga nkoranyambaga zabyakiriye mu buryo butandukanye

Ababonye iki kiganiro ku mbuga nkoranyambaga, batanze ibitekerezo bitandukanye bimwe bishyigikira uyu musaza, ibindi byerekana ko Tito Rutaremara azi Imana ahubwo atemera amadini.

 
Uwitwa Musinga Felix kuri rubuga rwa Instagrama yavuze ko Tito Rutaremara azi Imana ndetse ko ayifiteho amakuru, ndetse ko imugirira neza. “Muzehe Imana arayizi mu buryo abivuga biragaragara ko ayifiteho amakuru kandi igumya kumugirira neza.”

Rukjlewis nawe yavuze ko uyu musaza amukunda ndetse ko yifitemo ubumana muri we “Nkunda imfura ntacyo zimpaye….Uyu mubyeyi muri we yifitemo ubumana bwuzuye.”

Tito Rutaremara, abona gusenga ari uguta umwanya

More From Author

Richard Nick Ngendahayo yahishuye igituma yigengesera gukorana n’abandi baramyi

Nta wemerewe kuba umuhanzi ari munsi y’imyaka 18: ADEPR yasohoye amabwiriza agenga abahanzi na korali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *