Emelyne wamenyekanye cyane ku izina ‘Ishanga’, yahumurije abatari bakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo ko, bakwiye gusanga Imana uko bari, kandi ko yiteguye kubakira.
Emelyne aherutse kwakira Kristo, mu buryo yagaragarishije kubatizwa mu mazi menshi, mu Itorero Zion Temple Kimironko.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Emelyne yavuze ko abantu baremerewe n’ibyaha ndetse bagahora batekereza ko Imana itabakira, cyangwa ntacyahinduka ku buzima bwabo, ari ikinyoma, ahamya ko Imana yiteguye kubakira ntakabuza.
Ati “Niba ukiri mu buzima wumva urambiwe cyangwa ugahora utekereza ko ntacyahinduka, Ndi umuhamya w’imirimo y’lmana ngwino uko uri, ntuzatinye kwereka Kristo intege nke zawe Kuko ashoboye byose. Uwankijije, nawe yagukiza. Ibiganza bye bihora birambuye biti ‘Mwana wajye ngwino. YESU aracyakiza.”
Emelyne bakunze kwita Ishanga, ni umwe mu bakobwa babatijwe, imbuga nkoranyambaga zikabyakira mu buryo butandukanye. Abari basanzwe bazi uyu mukobwa bavugaga ko ashaka ko abantu bongera kumenya ko ahari (gutwkika mu mvugo z’ubu)
Ubwo yaganiraga na NkundaGospel, yavuze ko kubatizwa akakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza ari igitekerezo cye atari ugutwika nk’uko abantu benshi babitekereje.
Ati “Ni ibintu natekereje si ibintu byangwiririye. Kiriya ni ikimenyetso cyo kwerekana ko napfanye na Yesu nkazukana nawe.”


Emelyne ’Ishanga’ aherutse kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe.
