Ibyo utamenye ku rugendo rwa Apôtre Dr. Gitwaza wageze i Kigali imbokoboko

Apôtre Dr. Gitwaza umwe mu bakora ivugabutumwa bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo, yavuze ku nzira y’umusaraba yanyuzemo aza I kigali, avugako yaje imbokoboko.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza, azwi Cyane Kuba ari Umushumba mukuru w’amatorero ya Zion Temple ku isi.

Mu kigisho yatanze cyo kuri uyu wa Gatandatu, taliki ya 15 ukwakira 2025, Apôtre Dr Paul Gitwaza, yavuze ko ubwo yatangiraga urugendo rwo kuza mu Rwanda ntakintu na kimwe yari afite, nta mafaranga nt’aho kuba, ndetse yongeraho ko atari azi aho agiye uretse kwizera Imana yonyine.

Ati “Navuye muri Kenya nza mu Rwanda nta kintu na kimwe mfite ntazi iyo ngiye. Nta mafaranga, nt’aho kuba, nta n’ubwo nari nzi iyo ngiye. Nari nizeye Imana yonyine”.

Yakomeje avuga ko, kuvuga ukuri ku nzira y’umusaraba yanyuzemo, atari ukwigaragaza neza ahubwo ko ari ukwerekana urugendo rwo kwizera, aho Imana yamukuye n’aho yamugejeje.

Ati ”Njyewe kuvuga ukuri ku nzira y’umusaraba nanyuzemo ntago ari ukwigaragaza neza! Ahubwo n’ukwerekana urugendo rwo kwizera, aho Imana yankuye n’aho ingejeje.”

Apôtre Dr. Paul M Gitwaza, agera mu Rwanda, avuga ko nta muntu n’umwe bari baziranye, usibye Kumvira Ijwi ry’Imana ndetse na mwuka wera, bimushoboza gushinga Minisiteri ndetse n’Itorero Zion Temple.

Mu gihe yamaze mu Rwanda atarashinga Amatorero ya Zion Temple, yabanje gukora umurimo w’ivugabutumwa mu matorero atandukanye arimo n’Inkuru Nziza.

Nyuma yo kumara igihe yigisha, ahugura, no gukorera mu matsinda y’ivugabutumwa mu Mujyi wa Kigali, avuga ko yabonaga hari icyuho mu rubyiruko n’imiryango, bitewe n’ibihe u Rwanda rwanyuzemo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yongeraho ko bari bakeneye inyigisho za Bibiliya zitanga ihumure, zigisha no kubabarira.

Apôtre Dr. Paul Gitwaza, avuga ko Imana yamuyoboye mu Rwanda, aza n’imbokoboko.

More From Author

Korali Havilah ya ADEPR Kumukenke yateguje igitaramo kidasanzwe yise “Imigambi y’Uwiteka Live Concert”

Rugeze aharyoshye! Pastor Liz wa Women Foundation Ministries n’umusore uba i Burayi mu munyenga w’urukundo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *