Musenyeri Smaragde Mbonyintege yizihije Yubile y’imyaka 50 y’Ubusaseridoti

Nyiricyubahiro Musenyeri Smaragde Mbonyintege yaturiye Igitambo cya Misa muri Santarali ya Rutobwe avukamo asangira n’abakirisitu baho ibyishimo bya Yubile y’imyaka 50 amaze ari umusaseridoti.

Ni ibirori byabaye ku Cyumweru, tariki 4 Mutarama 2026, ku Munsi Mukuru w’Ukwigaragaza kwa Nyagasani.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yatuye Igitambo cya Misa, akikijwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi ndetse n’abasaseridoti bavuka muri Paruwasi ya Cyeza n’abakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi.

Ni Igitambo cya Misa cyitabiriwe n’imbaga y’abakirisitu ba Santarali ya Rutobwe muri Paruwasi Cyeza, abiyeguriyimana, abayobozi b’inzego bwite za Leta barimo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege yabaye Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi mu gihe cy’imyaka 17.

Tariki ya 21 Mutarama 2006 ni bwo Nyirubutungane Papa Benedict wa XVI yagize Smaragde Mbonyintege, icyo igihe wari Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda, Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi.

Ku wa 2 Gashyantare 1947 ni bwo Musenyeri Mbonyintege yabonye izuba, avukira ahitwa Rutobwe i Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi, mu Karere ka Kamonyi.

Mbonyintege yize amashuri abanza i Cyeza, akomereza ayisumbuye mu kigo cya Byimana mbere yo kwinjira muri Seminari Nto ya Kigali.

Yize amasomo ya Filozofi na Tewolojiya muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda hagati ya 1969 na 1975 maze ahabwa Ubupadiri ku wa 20 Nyakanga 1975 muri Diyosezi ya Kabgayi.

Yabaye Padiri muto wa Paruwasi ya Kabgayi n’iya Kamonyi ndetse anigisha mu Iseminari Nto ya St Jean i Kamonyi mu birebana n’amasomo y’umuhamagaro.

Nyuma yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nto ya St Jean mu 1978-1989, asoreza amasomo mu bya Tewolojiya muri Kaminuza ya Gregorian i Roma mu 1979-1983. Yatangiye kuba Umwarimu, Umuyobozi wungirije wa Seminari ya Nyakibanda hagati ya 1983 na 1997 maze kuva mu 1997 agirwa Umuyobozi wayo.

Tariki ya 2 Gicurasi 2023 ni bwo Musenyeri Smaragde Mbonyintege yasimbuwe ku mwanya w’Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, inshingano zihabwa Musenyeri Dr Balthazar Ntivuguruzwa.

More From Author

Musenyeri Edouard Sinayobye yasangiye iminsi mikuru n’abahoze mu buraya

Umuramyi Zoravo wo muri Tanzania yongeye gutumirwa i Kigali

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *