Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yasangiye Noheli n’abasaga 300 barimo abagore n’abakobwa bahoze mu ngeso mbi z’uburaya mu Karere ka Rusizi.
Ni igikorwa cyabereye muri Katedarali ya Diyosezi ya Cyangugu, ku Cyumweru, tariki ya 4 Mutarama 2026.
Uyu munsi wabayeho iki gikorwa, wari uwo kwigaragaza kwa Nyagasani, uzwi nka Epiphanie. Cyanahuriranye n’Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Musenyeri Sinayobye.
Musenyeri Edouard Sinayobye yasangiye anaganira n’abarenga 300 bahoze mu buraya. Muri bo 34 bagarukiye Imana mu gihe abandi barindwi bahawe Isakaramentu ryo Kubatizwa.
Ni igikorwa cyanitabiriwe n’abadiri bakorera ubutumwa muri iyi Paruwasi n’abari mu zindi nzego z’ubutumwa za Diyosezi ya Cyangugu ndetse n’abayobozi mu nzego za Leta.




