Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, yashimye abaturage b’u Rwanda banze guha amatwi abanyamahanga bashakaga kongera kubacamo ibice, ananenga abayobozi batabitaho mu buryo bukwiye.
Ni ubutumwa yahaye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basaga 2200 n’abashyitsi bitabiriye Inama Nkuru ya 17 y’uyu Muryango, yabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo, mu Karere ka Gasabo, ku wa 19 Ukuboza 2025.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite abaturage beza ku Isi, kandi bumvira.
Yagize ati “Aba baturage mureba u Rwanda dufite, dukiniramo, sinzi ko hari Igihugu gifite abaturage beza nk’abacu. Impamvu ndayikubwira, urebye aho tuvuye muri politiki y’amacakubiri, Jenoside ariko tukaba tugeze aha aho abaturage bari hamwe n’Isi yirirwa ibashaka kubasubiza.”
Yavuze ko hari amahanga yagerageje gucamo Abanyarwanda ibice ariko bakayabera ibamba, akabura aho amenera.
Yakomeje ati “Ahantu ha mbere hananiye aba bo hanze bashaka kudusenya, bashatse ukuntu baza mu Banyarwanda kongera kubatandukanya ngo bajyemo umwiryane, abaturage barabananira. Na bariya bapumbafu mureba bahunze igihugu baba hanze, buriya ni bo babanje gukoresha bakiri hano. Babanze bacemo ibice RPF, batandukanye Abanyarwanda. Bakaza bakabogeza, bariya bose mureba bari za Amerika na Afurika y’Epfo. Hakaza abavuye i Burayi bakaza bababwira bati uzi ko ari wowe ukwiye kuba Perezida, kandi wagize utya. Erega bikamujyamo ko akwiye kuba Perezida, akabishaka ariko kubishaka si icyaha ariko hari inzira binyuramo. Iyo ubishatse gusa ugashaka gukora wibwira ngo bazagufasha kubigeraho, bose ku murongo byagiye bibananira, bajya aho bagiye, abandi ntabwo byabahiriye.”

Perezida Kagame yashimangiye ko Abanyarwanda babaye intwari, bima amatwi ibyagerageje kubacamo ibice no kubakoresha mu nyungu zabo.
Ati “Aba baturage ureba, ubu bwa NGOs, abaturage bakagenda bagashaka kubagira ababo ntibabagire ab’u Rwanda ariko aba baturage bacu baranze baba ab’u Rwanda.”
Umukuru w’Igihugu yabwiye abayobozi ko badakwiye kwihanganirwa mu gihe bafata nabi abaturage beza gutyo.
Ati “Aho rero ni ho namwe mubera akaga, ni ho mumbababaza. Kuba mufite abaturage bameze batyo mukabajyamo mukabakiniramo, ntimubahe ibyo mubagomba, ni icyaha kidakwiye no kubabarirwa. Ni icyaha namwe benshi mwemera ibintu by’amadini mwari mukwiye kubisabira imbabazi ku Mana cyangwa ikazabahana.”
“Mukwiye kubihanirwa rwose, ni bibi cyane. Amahirwe mufite kuba muri ho, muri abayobozi mu Gihugu cyanyu, mufite abaturage bameze batya mwarangiza mukajya gutobanga ibintu, si byo mujye mubyibaza aho muri. Mwicuze, muhinduke kandi mukore ibintu bizima.”
U Rwanda rutuwe n’abaturage basaga miliyoni 13 nk’uko Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rya Gatanu ryakozwe mu 2022 ryabigaragaje.
Aba baturage bunze ubumwe ku kigero cyiza kuko ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihu, bugaragaza ko igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda cyageze kuri 95,3% mu 2025 kivuye kuri 82,3%, cyariho mu 2010. Mu 2020, iki gipimo cyari 94,7% mu gihe mu 2015 cyari kigeze kuri 92,5%.

