Miss Kundwa Doriane wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yashimye Apostle Mignonne Kabera, avuga ko yamubereye umubyeyi mu gihe yari mu mahanga, amumenyesha inziva y’agakiza, ndetse ko n’ibibazo yagiye agira, yamufashije kubikemura.
Yabigarutseho mu gikorwa Girls Impact gitegurwa na Women Foundation Ministries, aho cyari gifite intego igira iti ‘Restored to do it again’ cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 4 Mutarama, kitabirwa n’abagore ndetse n’abakobwa.
Miss Kundwa Doriane wari umutumirwa muri iki gikorwa, yavuze ko yageze muri Women Foundation Ministries akiri muto, ndetse aza no kwerekeza hanze y’u Rwanda, ariko akagumya kuganiriza Umushumba we Apostle Mignonne Kabera ku byamugoraga, ndetse nawe akamufasha.
“Nageze muri Women Foundation Ministries ndi umwana cyane. Ndetse ni ibintu byamfashije cyane kuko nk’aho nabaga iyo nagiraga ikibazo nahamagaraga Apostle Mignonne Kabera. Nagize umugisha wo gukurira mu rusengero no kugirana isano yihariye n’Imana, kuko akenshi twumva Imana y’ababyeyi bacu tugomba gutinya. Nashakaga ko indebana imbabazi, ikamba hafi kandi icyo gihe yarabikoze.”
Kundwa Doriane yavuze ko nyuma yo kuba Miss Rwanda mu 2015, umwaka wakurikiyeho yatangiye kugeragezwa, avuga ko mu gusengera ku kuba ikintu runaka, haba hari n’izindi nzitizi zishobora kugikurikira.
Ati: “Hari igihe usaba ibintu Imana ikabiguha uko biri, ariko nyuma hagahita haza indi mpinduka itandukanye n’icyo kintu. Ubwo byabaga nize itandukaniro riri hagati y’ikibazo n’inzitizi. Ikibazo ni ikintu umuntu ashobora kugufasha gukemura mu gihe inzitizi uba ugomba kwicara ugategereza ubushake bw’Imana. Aho nsengera muri Canada pasiteri wacu yari amaze iminsi atangiye kwigisha ku kwizera no gutegereza igihe cy’Imana, ariko ku bw’impamvu habayeho guhurirana.”
Yongeyeho “Rimwe na rimwe naganirizaga inshuti zanjye ibyo ndi kunyuramo bakambwira ngo mba ndi kubakinisha, ariko nibuka ko nasabye Imana kumpa umutuzo. N’ubu iyo ndebye inyuma mbona ko hari igihe dukenera imbogamizi kugira ngo tuzamure kwizera kwacu”
Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abandi bagore n’abakobwa barimo Miss Queen Kalimpinya wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017 ndetse n’abnandi. Kikaba cyayobowe n’Umushumba Apostle Mignonne Kabera.



