Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yavuze ko mu gihe cy’imyaka 125 ishize Kiliziya Gatolika imaze ibayeho mu Rwanda, yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu, binyuze mu buvuzi, uburezi n’ibindi.
Dr Nsengiyumva Justin yabigarutseho, ubwo yasozaga ku mugaragaro ibikorwa byo kwizihiza Yubile nziza y’Impurirane y’Imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’iy’imyaka 2025 Kristo Acunguye Isi, umuhango wabereye kuri Stade Amahoro I Remera.
Mu butumwa yahawe na Perezida Kagame, yavuze ko igihugu gishimira Kiliziya Gatolika ku ruhare rukomeye yagize mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 125 imaze iri ku butaka bw’u Rwanda.
Ati “Nyakubahwa Perezida wa repubulika, yansabye kubagezaho indamutso ye n’ishimwe rye ku ruhare rukomeye Kiliziya yagize kandi ikomeje kugira mu rugendo rw’igihugu cyacu.”
Minisitiri Dr Nsengiyumva, yavuze ko Kiliziya Gatolika, yagize uruhare mu buryo bugaragara bw’iterambere ry’igihugu mu mibereho myiza y’abaturage binyuze mu burezi, mu buvuzi, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’ibindi.
Ati “Mu gihe cy’imyaka 125 ishize, Kiliziya Gatolika yabaye umufatanyabikorwa w’indashyikirwa mu iterambere ry’igihugu cyacu. Umusanzu wayo ugaragara mu mibereho myiza y’abanyarwanda cyane cyane mu burezi, mu buvuzi, mu bumwe n’ubwiyunge no mu kubaka umuryango nyarwanda ufite indangagaciro n’icyerekezo.”
Mu myaka 125 Kiliziya Gatolika imaze mu Rwanda, ni umwe mu bafatanyabikorwa b’imeza Leta y’u Rwanda ifite. Kuri ubu, ifite amashuri, ibitaro, ndetse inakora ibikorwa bitandukanye bigendanye n’ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda ndetse n’ibikorwa by’isanamitima.



