Kuva kuri Dawidi kugeza ku b’ubu: Inkuru y’ihangwa ry’indirimbo zihimbaza Imana

Muri iki gihe, abantu benshi baryohewe n’ indirimbo z’ imana muri iki gihe, hari n’abavuga ko, uririmbiye Imana aba asenze karindwi. N’ubwo bimeze gutyo, ntiwaba ukosheje wibajije igihe kuririmbira Imana byatangiye, n’aho bigeze uyu munsi.

Abahanga mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kimwe n’abapasiteri bavuga ko, umuntu uririmbira Imana abitangirira mu mutima mbere y’uko bigera kubo yabigeneye.

Kuririmbira Imana ni umuco umaze ibinyejana byinshi. Mu mateka, imiririmbire y’Imana yatangiye mu gihe cya Dawidi mu Isezerano rya Kera, we ubwe yari umuhanzi n’umucuranzi w’inararibonye wanditse zaburi nyinshi zivuga imiririmbire yo guhimbaza Imana. Mu gihe cya Isirayeli ya kera, abantu baririmbaga mu nsengero, mu rugo no mu biterane.

Korari za mbere zatangiye kuririmba, ni izo muri Kiliziya Gatorika, aho zaje mu kinyejana cya 4 ndetse na 5, mu gihe kiliziya yari imaze gushinga imizi. Inkumi n’abasore bigishwaga indirimbo z’Imana kugira ngo bafashe rubanda gusenga. Guhera icyo gihe, zakomeje kwiyongera kugeza ubwo, umurimo w’Imana wagutse hirya no hino ku isi, hashingwa izindi.

Mu myaka ya 1900, habonetse abahanzi batangiye kuririmba indirimbo z’Imana ku giti cyabo, batagombye kuba muri korari. Aho niho havuye injyana nka Gospel Blues, Worship, Contemporary Worship, n’izindi.

Abahanzi nka Mahalia Jackson, Aretha Franklin (mu ntangiriro) ndetse n’abarimo n’Umunya-Nigeria Sinach mu bihe bya vuba, ubona ko bahetse umuziki wo kurama no guhimbaza Imana ku giti cyabo, bitagombereye kuba mu matsinda.

Mu Rwanda, korari zamenyekanye cyane mu myaka ya 1970 – 1980, cyane cyane mu Kiliziya Gatolika, ADEPR, Anglican n’ ahandi. Indirimbo z’Imana zatangiye gutunganywa mu buryo bw’umwuga mu myaka ya 1990 na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabaye muri mata 1994.

Abahanzi batangiye gukoresha studio bwa mbere. Aho niho havuye amazina akomeye nka Aime Uwimana, Theo Bosebabireba, Richard Ngendahayo, Korali De Kigali, Aline Gahongayira, Ambassadors of Christ Choir (AOC), Israel Mbonyi, James & Daniella n’ abandi.

Kuri ubu, umuziki wo mu Rwanda umaze gushinga imizi, bitewe n’uko ibihe bihinduka. Biragoye ko i Kigali ndetse no hirya no hino mu gihugu, hashira ukwezi, nta bitaramo nka bibiri bibaye.

Ku rwego mpuzamahanga umuramyi Sinach wo muri Nigeria waririmbye “Way Maker” yamuhesheje kumenyekana ku isi yose, kuri ubu ari mu bakomeye muri uyu muziki. Mu bandi harimo, Hillsong Worship yo muri Australia, imaze no kugaba amashami menshi yaba mu Bwongereza n’ahandi ku Isi, ndetse na Tasha Cobs ukomoka muri Amerika, uri mu bakunzwe ku Isi bitewe n’ijwi rye riryoheye amatwi.

N’ubwo uburyo bwo kuririmbira Imana bwahindutse bitewe n’ibihe, ubutumwa bugamije kuramya no guhimbaza Imana burimo, bwo ntibwahindutse. Uyu munsi korari, za Minisiteri n’abahanzi ku giti cyabo, bari ku rwego rwo hejuru kandi indirimbo z’Imana zikomeje gukura mu Rwanda no ku isi yose.

Sinach ukomoka muri Nigeria, ni umwe mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana ku Isi.

@MutanganaAngelo/Nkundagospel

More From Author

Ni ururimi rugabura: Impamvu abaramyi b’i Kigali bayobotse Igiswahili

Amahanga yabaye frigo y’umuziki nyarwanda! Uyagezemo, inganzo irakendera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *