Ikibazo abantu benshi bakunze kwibaza ni uko niba koko abakungu bazinjira mu Bwami bw’Imana, ibi babihera cyane cyane iyo basomye amagambo akomeye ya Yezu yerekeye ubutunzi.
Bibiliya igaragaza ko ubutunzi ubwabwo atari icyaha, ariko uko umuntu abwitwaramo ari byo bishobora kumubera inzitizi mu rugendo rugana mu Ijuru.
Mu byanditswe byera, Yezu avuga amagambo akomeye aho hari aho agira ati, “Byoroheye ingamiya kunyura mu mwenge w’urushinge kurusha umukungu kwinjira mu bwami bw’Imana” (Mariko 10:25 na Matayo 19:23).
Uru rugero rwateye abigishwa kwibaza niba hari uwakizwa, ariko Yezu abasubiza ati “Ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka” (Matayo 19:26).
Yesu agaragaza ko kuba umuntu ari umukungu ashobora gukizwa, mu gihe yitondera kudashyira umutima we ku mutungo kurusha Imana.
Bibiliya isaba abayemera kenshi kwirinda kwigira imbata z’ubutunzi. Intumwa Pawulo yandikiye Timoteyo ati “Abashaka kuba abakungu bagwa mu bishuko, kuko gukunda amafaranga ari umuzi w’ibibi byinshi” (1 Timoteyo 6:9–10).
Na Yezu ubwe mu nyigisho ze yakunze kubigarukaho nk’aho yavuze ko “Ntimushobora gukorera Imana n’ibintu icyarimwe” (Matayo 6:24). Ubutunzi buhinduka ikibazo iyo bufata umwanya w’Imana mu buzima bw’umuntu, bugatuma yibagirwa abakene.
Nubwo bimeze bityo hari ingero z’abantu bakize kandi ari intungane mu maso y’Imana nka Yobu, Salomo, Aburahamu n’abandi, bakoresheje ubutunzi bwabo neza nk’uko Yezu yigishije ati “Mwibikire ubutunzi mu Ijuru.” (Matayo 6:20) kandi ati “Mwiyubake mu rukundo, mutange ku bakene” (Luka 12:15-33). Ibi bisobanura ko umukungu ushishikajwe no gufasha abandi, akicisha bugufi kandi agashingira ku Mana, ashobora kugera mu Ijuru nk’abandi bose. Bityo rero, si ubutunzi bubuza Ijuru, ahubwo ni umutima w’umuntu n’amahitamo ye.

