Korali Bethel ibarizwa mu Itorero ADEPR Bethel iri kwitegura gushyira ku mugaragaro indirimbo nshya harimo izo hambere zakunzwe cyane nkiyitwa Umugwaneza, Ndabona abantu benshi n’zindi nyinshi nziza
Ni mugitaramo cyizaba ku cyumweru tariki ya 17/08/2025, kikazabera kucyicaro cya paroisse ya Gisenyi. Ni igitaramo kizitabirwa n’abatumirwa benshi bazaba baturutse impande zose z’igihugu ndetse na Korali Bethlehem y’inshuti za Korali Bethel ikazaba ifatanya nabo guhimbaza Imana kuri Uwo munsi nk’uko byatangajwe n’umwe mu Bayobozi b’iyi Korali.
Dusangire amwe mu mateka ya Korali Bethel
Korali Bethel ni imwe mu makorali ya ADEPR ibarizwa mu rurembo rwa Rubavu, Paruwasi ya MBUGANGARI, Itorero rya Bethel. Aho ni mu Karere ka RUBAVU, Intara y’IBURENGERAZUBA
Iyi korali yatangiye Umurimo wayo ahagana muri 1991 ku cyicaro cya Paruwasi ya GISENYI aho yaririmbaga mu ishuri ry’abana bo ku cyumweru (Ecole de dimanche) iza gukura ihinduka Korali ya 2 ya ADEPR GISENYI muri 1993 aho yakoraga Umurimo w’Imana hamwe na Korali ya mbere ya ADEPR GISENYI izwi ku izina rya Korali Bethlehem. Uwo mwaka hasohotse volume yayo ya 1.
Muri 1994, nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda abaririmbyi baratatanye Korali Bethel iza kongera kwiyubaka muri 1996, hanyuma isabwa n’Ubuyobozi bwa Paroisse ya Gisenyi gutangiza ivugabutumwa ryayo ahitwa Majengo ku Gisenyi muri 09/1997, Ihafungura umudugudu (itorero) wafashe izina rya Bethel, gusa hamwe no gusenga Imana ivugabutumwa ryarogeye ku buryo itorero rya Bethel rigizwe n’abakristo binjira ku cyumweru barenga 800, n’amaKorali 4, Bethel ubu ikaba ifite abaririmbyi barenga 90, Imaze gukora ingendo mu ntara hafi ya zose z’u Rwanda ndetse no hanze yarwo nko muri Repubulika iharanira democrasi ya Congo.
Kugeza uyu munsi Korali Bethel imaze gusohora imizingo igera kuri 7 y’amajwi n’indi ibiri y’amashusho ndetse n’izindi bagiye basohora zigaragara kuri Youtube channel yabo (Bethel choir Gisenyi).
Umva indirimbo za Korali Bethel, Kanda Hano
