Korali Ambassadors of Christ Choir yo mu Itorero ry’Abadivandiste b’Umunsi wa 7, yatangaje ko iri gutegura kwizihiza imyaka 30 imaze ibayeho, izarangwa no gutera igiti.
Ambassadors Of Christ Choir, imaze imyaka 30 ikora umurimo w’Imana binyuze mu kuririmba indirimbo, imaze kuba ubukome yaba hano mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, bitewe n’uko yagiye itumirwa mu gusana no gufasha imitima ya benshi binyuze mu bihangano byayo.
Mu itangazo bageneye abanyamakuru, bavuze ko mu kwizihiza iyi myaka 30 bamaze bariho, bazakora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gutera ibiti mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusoro.
Itangazo riragira riti “Gutangiza iki gikorwa ku mugaragaro AOCC30 bizaba ku wa 5 Ukuboza 2025, saa saba z’amanywa, aho Korali izakora igikorwa cyo gutera ibiti mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo, aho hazaterwa ibiti 1,600.
Muri byo, ibiti 30 bya mbere bikazahagararira imyaka 30 y’umurimo w’lmana. Iki gikorwa kirerekana gukura, kuramba no gufasha sosiyete, kandi kizitabirwa n’amatsinda yose agize Korali: abashinze iyi Korali, abaririmbyi baririmba ubu, ndetse n’abana n’abuzukuru Imana yaduhaye.”
Ibindi bikorwa bizabanziriza umunsi nyamukuru harimo, kurwanya ibiyobyabwenge ku kirwa cya I Wawa, guhumuriza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, gukora igiterane cy’ivugabutumwa muri gereza ya Nyarugenge i Mageragere ndetse n’ibirori nyamukuru byo kwizihiza imyaka 30 bizaba umwaka utaha muri Kanama.
Mu myaka 30 ishize, iyi Korali yagejeje ubułumwa bwiza ibunyuza mundirimbo zo kuramya Imana, gusana no guhumuriza imitima y’abantu mu bihugu birimo Uganda, Kenya, u Burundi, Angola, Zambia, Repubulika haranira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.


