Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, Rev Ndayizeye Isaïe yavuze ko igiterane cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 Itorero ADEPR rimaze ribayeho, cyahinduriwe aho kizabera, kikazanwa I Kigali.
Aganira n’Itangazamakuru, Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR, yagarutse ku bikorwa itorero riteganya gukora mu mpera z’umwaka wa 2025, avuga ko hazasengerwa abapasiteri ndetse no gukora igikorwa cyo kwishimira imyaka 85 Itorero rimaze ribayeho, no kwiha imihigo yo mu myaka 25 iri imbere.
Agaruka ku bikorwa Bihari, Rev Ndayizeye Isaïe yavuze ko, hazaba ibikorwa bibiri birimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85, igikorwa kizabera i Kigali aho kubera i Gihundwe ndetse no gesengera abapasiteri bazarobanurwa mu ndembo zose z’Itorero.
Ati “Ibikorwa tuzakora muri izi mpera ni ibikorwa bibiri bifatanyije. Igikorwa cyo kwizihiza imyaka 85 Itorero rimaze kandi kizaba kinajyana n’icyerekezo cy’aho twifuza kugera kugeza mu 2050. Icyo gikorwa kizahuzwa n’icyo gusengera abapasiteri kizaba mu ndembo zose z’Itorero.”
Umushumba mukuru yavuze ko buri rurembo rwose hazabera umuhango wo kurobanura abapasiteri, hazajya hanabera igikorwa cyo kwishimira imyaka 85 Itorero ADEPR rimaze ribayeho, mu buryo bwo kwishimira aho Itorero ryavuye n’aho rigeze.
Ku ikubitiro, iki gikorwa kizahera mu Rurembo rwa Huye ahazwi nko ku Itaba, Tariki 9 Ukuboza, ku wa Gatatu tariki 10 hakurikizweho Ururembo rwa Nyabisindu, Tariki 11 Ukuboza: Ururembo rwa Gicumbi, Tariki 12 Ukuboza : Ururembo rwa Ngoma Paruwasi ya Nyamugari, Tariki 13: bizabera mu Rurembo rwa Nyagatare.
Rev Ndayizeye Isaïe yavuze ko ku cyumweru mu materaniro ya ADEPR yose mu gihugu, hazaba amateraniro agamije gushima Imana no gusengera igihugu ndetse n’Itorero.
Bukeye bwaho ku wa mbere tariki 15 Ukuboza, iki gikorwa cyo kurobanuro no guha abashumba inshingano za gipasiteri, kizakomereza mu rurembo rwa Nyarugenge, ku wa 16 Ukuboza, bikomereze mu Rurembo rwa Muhoza I Musanze, n’aho ku wa 17 Ukuboza, ibi bikorwa bikomereze mu Rurembo rwa Rubavu, ku wa 18 Ukuboza, bisorezwe mu Rurembo rwa Gihundwe.
Umushumba mukuru w’Itorero ADEPR, yemeje ko ibyo bikorwa bizasozwa n’igiterane kizaba tariki 20 Ukuboza, kuri Dove Hotel (Hotel y’Itorero) i Kigali, aho kubera mu Rurembo rwa Gihundwe, ku wa 18 Ukuboza 2025.
Ati “Tuzaza hano tariki 20 Ukuboza, kuri Dove Hotel, tuhakorere ikindi gikorwa gihuza bya bikorwa byose ku rwego rw’igihugu, nabwo tureba, imyaka 85 ni iki idusigiye, mu myaka 25 nihe twifuza kujya. Muri ibyo bikorwa byose, tuzaba turikumwe na bamwe mu bamisiyoneli bagize uruhare mu gutangiza umurimo w’Imana hano mu Rwanda.”

