Kim Kardashian yatsindiye Bibiliya nk’umwihariko w’umurage wasizwe na Se Robert Kardashian. Ni Bibiliya yari imaze igihe mu cyamurana, aho yashyizwemo n’umuryango wa O.J. Simpson.
Mu butumwa ubwe burimo kwishongora, uyu mugore w’ikirangirire muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko, iyi Bibiliya ayifata nk’ikintu gikomeye Umubyeyi we yasize, yongera ho ko bamwe bazamenya agaciro k’ibyo avuga nyuma.
Ati “Ntabwo muri buze kwizera ibi, cyangwa se bamwe muri mwe ntimunabyitayeho, kuko ntabwo mubii. Iyi ni Bibiliya yahoze ari iya Papa wanjye utakiriho, gusa igihe kizagera mumenye ukuri ko ari iy’agaciro ku buzima bwanjye.”
Kardashian byamusabye gutanga ibihumbi $80,000 by’amadorali, kugira ngo ayegukana, nyuma y’uko izindi nshuro zose yagerageje kuyigura, umuryango ndetse n’abanyamategeko ba OJ Simpson, bamukoze mu nkokora.
Mu kiganiro cye, yasobanuye urugendo rwo kuyigura, ahamya ko yayiguze ntawe abwiye mu rwego rwo kudashaka ko izina rye ryumvikana ku bari bahanganye mu cyamunara, ndetse akaba yakwimwa n’uburenganzira bwo guhatana n’abandi.
Mbere yo kugana cyamunara, Kim yari yagerageje kuyigura mu buryo butaziguye, aho yashatse guha umuryango wa O.J. Ibihumbi $15.000, ariko barayimwima. Mu biganiro byabahuje. Ngo yari yababwiye ko yanarenza kuyo yabahaye, aho kugira ngo igurwe n’abandi, gusa nabyo barabyanga.
Icyo gihe Malcolm LaVergne, umunyamategeko w’umuryango wa O.J., yabifashe nabi, avuga ko Kim abivuga mu nyungu ze bwite ndetse ko aba ashaka ko ibiganiro akora birebwa.
Nyuma y’uko Kim aguze iyi Bibiliya ya Se ndetse umuryango wa OJ ukabimenya, umunyamategeko wabo LaVergne yishongoye kuri uyu mugore avuga ko nta gikomeye kirimo ko “bombi batsindiye ibyabo: umuryango wa O.J. wabonye Amadorali, na Kim abonye inkuru yo kuvuga”.
Robert Kardashian, nyiri iyo Bibiliya, ni umwe mu bunganiraga O.J. Simpson mu rubanza rwamamaye mu 1995. Hari amakuru avuga ko Simpson yayijyanye muri gereza, mu gihe yari afunzwe, ngo imufashe gukomeza ubuzima.

Kim Kardashian, yanyuzwe na cyamunara, yamuhesheje Bibiliya ya Se.
