Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Televiziyo y’Itorero ADEPR, rimaze imyaka 85 rishinzwe, itangire gukora no kugaragara kuri dekoderi.
Televiziyo ya ADEPR yiswe “Life TV” igiye gufungurwa nyuma y’imyaka icyenda iri torero ritangije radio yaryo rinyuzaho ibiganiro by’iyobokamana n’ivugabutumwa ndetse n’amatangazo yaryo agenewe abayoboke.
NkundaGospel ifite amakuru yizewe ko Life TV izatangira kugaragara mu cyumweru gitaha. Ku ikubitiro izagaragara kuri Free to air mbere yo gushyirwa kuri Canal +. Nyuma y’aho izanashyirwa kuri dekoderi za StarTimes.
Studio y’aho Life TV izakorera mu nyubako ya Dove Hotel yamaze gutunganywa ndetse hari gukorwa imirimo ya nyuma. Ku marembo y’aho iyi hotel ikorera ku Gisozi hashyizwe icyapa cyerekana ko televiziyo na radio bya ADEPR biyibarizwamo.
Umurongo Life TV izajya ikoreramo uri mu cyerekezo cyo gutangaza amakuru y’ukuri kandi atanga impinduka zifatika mu muryango Nyarwanda.
Life TV yagombaga gutangira gukora mu 2017 ariko bigenda biterwa ipine kubera impamvu zitandukanye zirimo n’izivugwa ko ibikoresho bimwe byatinze kugera mu Rwanda.
ADEPR isanzwe ifite radio yitwa “Life Radio” ivugira ku murongo wa 96.00 FM. Yatangiye kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda tariki ya 29 Ukuboza 2016.
Umushinga wo gushinga radio na televiziyo bya ADEPR byatangiye kuvugwa cyane ku ngoma ya Bishop Sibomana Jean, wari Umuvugizi w’Itorero.
Ubwo hategurwaga ibirori byo kwizihiza Yubile y’imyaka 75, ADEPR yari imaze ishinzwe byabereye muri Stade Amahoro ku wa 21 Ugushyingo 2015, Bishop Sibomana yatangaje ko byari mu ntego yabo yo gutangiza radio na televiziyo, byari byahawe amazina ya “Isoko y’Ubugingo Radio & TV.”
ADEPR imaze imyaka isaga 85 ishinzwe, igenda yaguka mu ivugabutumwa ikora mu gihugu no hanze yacyo yifashishije imiyoboro itandukanye. Ifite abakirisitu basaga miliyoni 2,5.


