Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepisikopi wa Kigai, yaumurije abagororwa bari mu igororero ry’Akarere ka Nyarugenge ahazwi nka Mageragere, ababwira ko Imana ibazi kandi ibatekereza.
Ni ubutumwa yatanze kuri iki cyumweru tariki 16 Uguhyingo, nyuma y’igitambo cya cy’Ukarisitiya yaturiye muri iri gororero, anaha isakaramentu ry’Ugukomezwa abagororwa 32 barimo abagore 8.
Mu butumwa bw’ihumure, Antoine Karidinali Kambanda, yavuze ko Kiliziya isanga abari mu magororero ari bo bakeneye kwitabwaho kuri roho kurusha abandi.
Yagize ati “Abari mu igororero ni bo bakeneye cyane icyizere n’ibyiringiro kugira ngo batiheba, batumva ko bari kure y’Imana. Ni yo mpamvu Kiliziya ibegera.”
Karidinali yashimye impano zitandukanye yabonye mu bagororwa, zirimo ubugeni, umuziki n’ubuhanzi, anababwira ko izo mpano zifite agaciro gakomeye imbere y’Imana n’igihugu.
Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCGP Muhisoni Rose, yashimangiye ko n’ubwo abagororwa bagonganye n’amategeko, ubumuntu bwabo budakurwaho.
Ati “Kuba mwaragonganye n’amategeko ntibivuze ko mwambuwe ubumuntu. Imana irabazi, n’igihugu kirabazi kandi kirabazirikana.”
Umwe mu bahawe isakaramentu uri kugororerwa muri gereza ya mageragere, Delphine Uwampojeje, yashimye uruhare rwa Leta na Kiliziya Katolika, mu rugendo rwabo rwo guhinduka.
Ati “Nageze hano, ntangira gusenga kugira ngo mbashe kwegera Imana no kwirinda kongera kugwa mu byaha. Nizeye ko nzabana neza n’abandi nindangiza kugororwa.”
Mu butumwa yanatanze, Karidinali Kambanda yashimiye cyane Leta y’u Rwanda ku ruhare igira mu guteza imbere politiki yo kugorora aho guhana, no gufungurira amarembo ibikorwa bya Kiliziya mu magororero, ndetse n’ayandi madini.

Karidinali Kambanda, yahumurije abagorwa ba Mageragere abibutsa agaciro kabo ku Imana.
