Umuhanzi uri mu bagezweho mu muziki uhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel wamenyekanye nka Israel Mbonyi, yahishuye ko ibitaramo akora yitiriye izina rye “Icyambu Live Concert”, bifite amateka yihariye ku buzima bwe.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru gitegura Igitaramo cye “Icyambu4 Live Concert”, kizabera muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza 2025, uyu muhanzi yavuze ko by’umwihariko izina rye, akiri muto atarikundaga kugeza ubwo yari yararihinduye akiyita Mbonyimfura Eric.
Yagize ati “Imana impamagara yampamagariye izina ryanjye, iti ntiwitwa Mbonyicyambu? Nzakugira icyambu cy’abantu. Iryo zina ntabwo narikundaga, nararyangaga rwose, kugera n’aho ku ishuri nihindura izina nkiyita Mbonyimfura Eric. Numvaga Mbonyicyambu Israel nkumva ari amazina y’abasaza.”
Israel Mbonyi yavuze ko ibitaramo bya #Icyambu bigiye kuba ku nshuro yabyo ya kane, yabitangiye adafite icyerekezo cyo kuzabigeza ku rwego bigezeho, ariko ubu amaze kubona ko bizavamo ikintu gikomeye.
Yavuze ko gutegura ibintu bihuza abantu ibihumbi 10 bimusaba imbaraga zidasanzwe, ku buryo bimusaba kugira ikipe nini n’abafatanyabikorwa.
Yakomeje ati “Icyambu cyabaye nk’uburyo bwacu bwo gusoza Noheli neza, ukagenda ugasangira Noheli n’imiryango yawe, hanyuma nimugoroba ukaza ugatarama, ukishima, ukagira umunezero.”
Israel Mbonyi yavuze ko album ye yise ‘Hobe’ agiye kumurika ifite umwihariko ku muziki we no ku buzima bwe bwite. Ni album azamurikira mu gitaramo kizaba kuri Noheli.
Ati “Ni album idasanzwe kuri njye, ivuga kuri njye. Ubusanzwe ntabwo njya mara ukwezi cyangwa abiri ntasohoye indirimbo, ni ibintu musanzwe munziho kuko nkunda gukora cyane. Uyu mwaka rero namaze amezi 8 nta ndirimbo ndasohora, hari impamvu, icyo nshimira Imana, nyuma yaho, ayo mezi umunani Imana yayampayempo indirimbo nshya za ‘Unkebuke’, Hobe’ n’izindi. Ni album ivuga ku buhamya bwanjye bwite.”
Nyuma yo gutaramira mu Mujyi wa Kigali, Israel Mbonyi azakomereza mu Karere ka Rubavu aho afite igitaramo azakorera muri Stade Umuganda, ku wa 1 Mutarama 2026.

