Israel Mbonyi, yasohoye indirimbo “Uri Yaaa” Iri mu njyana ya Gakondo-Videwo

Umuramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya “Uri yaaa” iri mu njyana ya gakondo, iri mu zo azamurikira abakunzi b’ibihangano by’umwuka mu gitaramo cye.

Abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bagiye kuhemburwa n’umwuka w’ivugavutumwa ryuzuye ibyishimo, binyuze mu ndirimbo nshya ya Israel Mbonyi “Uri yaa”, iri kuri Album aherutse kumurikira abakunzi be ,”Hobe” mu Ntare conference Arena.

Ni ndirimbo irimo ubutumwa bukomeye bwo guhumuriza abarushye n’abaremewe no kubakangurira kugandukira Imana, kuko ibakunda kandi ibazirikana, ndetse ko ikura ku cyacu.

Iyi ndirimbo icuranzwe mu jyana ya Gakondo, ikubiyemo ubundi butumwa bw’ihumure, butera abantu kwishimira Imana no kuyibyinira.

‘Uri yaaa’ iri mu ndirimbo ziri kuri Album ye nshya ‘Hobe’, igizwe n’indirimbo 14. Biteganyijwe ko yo n’izindi nyinshi, azazitaramira abakunzi be mu gitaramo ngaruka mwaka ‘Icyambu Live Concert’ azakorera muri Bk Arena kuri Noheli.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI URI YAAA

@MarieReinUwamariya

More From Author

Meddy yashimye Richard Ngendahayo, wahesheje umugisha ubwana bwe

Ni ururimi rugabura: Impamvu abaramyi b’i Kigali bayobotse Igiswahili

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *