Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yavuze ko kuba umukirisitu bitagaragara bitewe n’uko wambaye, anakomoza ku nkuru y’umubyeyi we wamucyashye kubera imyambaro minini yambaraga agikizwa.
Israel Mbonyi ni umwe mu baramyi ukunzwe cyane ndetse watumbagije igikundiro cye binyuze mu buhanga bwe bwo guhanga indirimbo zikora ku marangamutima kandi zinyura abazumva ndetse zikomora n’ibikomere byo kumutima. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka “Number one”, “Nina Siri” na “Icyambu”.
Ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wamenyekanishije gospel Nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga cyane cyane mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba birimo Uganda, Kenya, na Tanzania, aho bagaragaza ko bakunda ibihangano bye ndetse banabikurikirana.
Ubwo yari mu kiganiro na IGIHE Sports yabajijwe ku bijyanye n’imyambarire n’uko ihuzwa n’agakiza, asubiza ko kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza bitavuze kwicupiza ukambara nabi ahubwo ushobora gukizwa kandi ukiyitaho ukajya mu bantu ugaragara neza.
Yagize ati “Ntiwareka kubaho kandi Imana yaraguhaye ubuzima n’ubugingo ngo ube hano ku Isi bituma njyewe mvuga ngo ugomba gukizwa ukiyitaho ugasa neza, ujya mu bantu usa neza.”
Yavuze ko acyakira agakiza yajyaga yambara imyenda minini cyane kuko ari ko yari yarabwiwe rimwe umubyeyi we aramwicaza aramubwira ati “Ukwiye kujya wiyitaho ukambara imyenda igukwiye natwe turakijijwe, ariko ukwiye kujya ujya mu bantu ugaragara neza.”
Israel Mbonyi yakomeje avuga ko akimara kubwirwa ayo magambo n’umubyeyi we kandi na we wari ukijijwe yabohotse atangira kujya yambara ibijyanye n’uko angana aho kwambara imyenda minini cyane, ndetse anatangiye urugendo rw’ubuhanzi yakomeje kuba we. Yashimangiye ko iby’abandi bamuvugaho bijyanye n’imyambarire ye atabyitaho.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi ukunzwe n’abantu b’ingeri zose yaba abakijijwe ndetse n’abadakijijwe, abana n’abakuru usanga bose bamwiyumvamo, aho bamwe bavuga ko agerageza kwisanisha na buri umwe.
Ibyo bigaragarira aho agenda akora ibitaramo bitandukanye yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo byitabirwa ku kigero cyo hejuru nko mu gitaramo cye ngarukamwaka akora kuri Noheli yise “Icyambu Live Concert” kibera muri Bk Arena kuva mu 2022. Kuva yagitangira yagiye yuzuza iyi nzu y’imyidaguduro ndetse n’ibitaramo byose akorera hanze y’u Rwanda byitabirwa na benshi.

Umwanditsi: Uwamariya Marie Reine
