Israel Mbonyi agiye gusangira Ubunani n’ab’i Rubavu

Umuhanzi uhetse ibendera rya muzika ihimbaza Imana mu Rwanda, Israel Mbonyi, yatangaje ko azataramana n’Abanya-Rubavu ku Bunani, mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert’ agiye gukorera bwa mbere hanze y’Umujyi wa Kigali.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Israel Mbonyi yatangaje ko azataramira kuri Stade ya Nengo mu Karere ka Rubavu, tariki ya 1 Mutarama 2026.

Mbonyi azataramira hafi y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu nyuma yo kuririmbira muri BK Arena, aho azakorera igitaramo yise “Icyambu live concert Edition 4’’, kizaba kuri Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2025.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert Rubavu’ ni 2000 Frw mu myanya isanzwe, 5000 Frw muri VIP, 10.000 Frw muri VVIP, 20.000 Frw mu myanya y’icyubahiro cyo hejuru mu gihe ameza y’abantu 8 ari 150.0000 Frw.

Mbere yo gutaramana n’abakunzi be mu Rwanda, Israel Mbonyi, azabanza kuririmbira muri Tanzania tariki ya 6 Ukuboza 2025 mbere yo kwerekeza muri Uganda aho azataramira mu Karere ka Kanungu ku wa 12 Ukuboza 2025, mu birori byo gutaha hoteli ‘Meizi-Meera Eco Resorts’.

Israel Mbonyi akunzwe na benshi mu Rwanda ndetse no hanze yarwo cyane cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika bitewe n’indirimbo zo mu rurimi rw’Igiswahili n’izindi zazamuye izina rye. Azwi mu ndirimbo nka “Uri number one”, “Icyambu”, “Nina Siri” n’izindi.

More From Author

Perezida wa Green Party, Dr. Frank Habineza, yatabarije insengero n’imisigiti, zujuje ibisabwa

Andi mateka! Papa Leo XIV yabaye Umushumba wa Kane wa Kiliziya wakandagiye mu Musigiti

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *