Umwaka wa 2025 ni umwe mu myaka irangiye iranzwe n’ibintu byinshi bishya mu gisata cy’Iyobokamana. Muri byo, harimo gusengera abashumba mu Itorero ADEPR barimo abagore ndetse n’ifungwa rya Minisiteriya ya Grace room yayoborwaga na Pasteri Julienne Kabanda.
Muri iyi kuru, tugiye kurebera hamwe iby’ingenzi byaranze umwaka ushize wa 2025, bitazibagirana ndetse byanavugishije benshi amagambo.
Ifungwa ry’insengero ndetse n’amabwiriza mashya yasohowe na RGB.
Tariki 6 Werurwe 2025, nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwashyizeho amategeko imiryango ishingiye ku myemerere igomba kubanza kwerekana arimo ibyangombwa by’inyubako yujuje ibisabwa mu gace iherereyemo izajya ikorerwamo imihango y’idini n’ibikorwa byo gusenga mbere y’uko bayiha ubuzima Gatozi.
Icyo gihe RGB yavuze ko yashingiye ahanini ku bibazo byayigejeje kugufungira insengero zirenga ibihumbi 9000, birimo gusengera ahantu hatujuje ibisabwa byanashyira ubuzima bw’abayoboke mu saga ndetse no kuba aho amatorero asengera hadakwiye gushyirwa insengero bigendanye n’imyubakire mbonera.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na RGB tariki 10 Gucurasi 2025, yagaragaje ko Grace Room y’Umushumba Julienne Kabanda, nka Minisiteriya ihuriwemo n’indi miryango yambuwe ubuzima gatozi kubera kutubahiriza ibikubiye mu itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango ishingiye ku myemerere.
Mu 2025, impera zawe, Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’insengero mu Rwanda zidafungurwa, avuga ko zidakwiye gufungurwa, ndetse ko abenshi bayobowe buhumyi n’inyigisho z’abakoroni babarindagije.
Yabigarutseho mu kiganiro n’itangamazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo muri Village Urugwiro, aho abanyamakuru bahawe umwanya wo kumubaza ibibazo bitandukanye byerekeye imibereho y’igihugu n’abanyarwanda.
Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yagize ati ““Muri ibi byose twavugaga, intambara ziri ku isi, insengero zifitemo ruhare ki? Nazo ziratanga akazi se? Njye we ibyo mbona ni ahantu huzuyemo ububandi gusa kurwana n’amabandi ari mu rusengero gusa nabyo nta mpuwe mbifitiye nabusa rwose.”

Pasiteri Julienne yigeze gukoranya abayoboke be ba Graceroom Ministries basaga ibihumbi 10,000 mu bihe byo gusenga muri BK Arena
Tariki 6 Werurwe 2025 kandi, RGB yanahagaritse amatorero Elayono Pentecostal Blessing Church na Sons of Korah International ibashinja gukorera mu Rwanda ntaburenganzira babifitiye.
Mu itangazo rya RGB ry’icyo gihe ryagiraga riti “Turamenyesha abantu bose ko twamenyesheje abayobozi b’Inzego z’ibanze n’izumutekano ko imiryango yitwa “Elayono Pentecostal Blessing Church” na “Sons of Korah International” itemerewe gukorera mu Rwanda kubera ko itanditswe nk’uko bisabwa n’amategeko, bityo ibikorwa byayo bikaba bigomba guhita bihagarara.“
By’umwihariko mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Kanama 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rwatangaje ko rwari rumaze iminsi mu igenzura kandi ko mu nsengero zisaga ibihumbi 13 zari zimaze gukorwaho ubugenzuzi hafunzwe izigera ku bihumbi 9800 zose zitari zujuje ibisabwa.
Itorero ADEPR ryasengeye Abagore ku nshingano za Gishumba
Mu 2025 ni umwaka wanaranzwe n’inkuru nyinshi mu Itorero ADEPR. Muri uwo mwaka nibwo ryatangaje ko rizaha inshingano za gishumba abagore, itari bimenyerewe ndetse binagibwaho impaka yaba ku banyetorero ndetse n’abandi bo hanze yaryo.
Umushumba Mukuru w’torero ADEPR Rev. Ndayizeye Isaie yavuze ko bagenzuye bagasanga ntaho Bibiliya ibibuza ndetse banareba umumaro byazanira Itorero, basanga bikwiye kubaha izo nshingano.
Ati “Guhera mu myaka itambutse twagiye dukora iryo sesengura, twakira ibitekerezo byinshi tureba niba bikwiye. Twaribazaga tuti ese birakwiye? Bibiliya ibivugaho iki? Ese hari ahantu ibibuza? Ese cyaba ari icyaha bibaye? Umugore abaye umupasiteri byatumarira iki? Ese amatorero abafite hari icyo byabunguye cyangwa icyo byabatwaye? Urumva twagize umwanya w’urwo rugendo, mu biganiro bitandukanye rero twasanze ntaho Bibiliya ibuza gusengera umugore kuba umupasiteri.”
Umuhango wo gusengera no kwimika abashumba bashya mu Torero ADEPR, wasize hasengewe abagore 161 ndetse n’abagabo basaga 300. Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Rev Ndayizeye Isaie, yanabwiye abanyamakuru ko habaye ikiciro cya mbere, ikindi kizasengerwa muri uyu mwaka wa 2026.

Mu 2025 Itorero ADEPR ryimitse abashumba bashya barenga 400 barimo abagore 161
Ishimwe Vestine yahishuye ko afite intimba yatewe n’urushako rubi
Mu mwaka ushize wa 2025 kandi, wasize Vestine Ishimwe umwe mu bakobwa bakunzwe cyane mu itsinda rya Vestine na Dorcas, asabwe ndetse anakwa n’umusore ukomoka muri Brukina Faso.
Mu Ugushyingo 2025, Ishimwe Vestine, yaciye amarenga yo gutandukana n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo, nyuma yo gushyira ubutumwa kuri Instagram bugaragaza kutanyurwa n’ubuzima abayemo, ndetse anicuza ibyemezo yafashe mu gihe cyashize.
Muri ubwo butumwa yasangije abamukurikira,yagize ati: “Uyu munsi ubuzima mbayemo ntabwo ari bwo nahisemo. Mbayeho nabi, kandi ibi ntabwo ari byo nkwiye. Nzi ko nafashe icyemezo kibi, ariko byose Imana ibyemera kugira ngo twige. Nta mugabo uzongera kumbeshya ngo yangize ubuzima bwange”
Aba bombi bari bamaze iminsi 136 gusa barushinze, ndetse ubukwe bwabo bubera mu Rwanda.

Nyuma y’iminsi 136 Vestine abana n’umukunzi we Jean Luc Idrissa, yicujije ko yabanye nawe kandi ko abayeho nabi
Richard Nick Ngendahayo yataramanye n’abanyakigali, bahabwa umugisha.
Richard Nick Ngendahayo, wari umaze imyaka irenga 17 aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yari atarakora igitaramo na kimwe mu Rwanda. Uyu mugabo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Yambaye icyubahiro, Ni we, Wemere ngushime, Mbwira ibyo ushaka, Gusimba Umwonga, Si umuhemu, Cyubahiro’ n’izindi.
Uyu mugabo yakoze igitaramo cye cya mbere mu Rwanda Tariki 29 Ugushyingo 2025. Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, cyiswe “Niwe Healing Concert” cyitabiriwe n’imbaga y’abantu bo mu byiciro bitandukanye, barimo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ibyamamare mu muziki Nyarwanda, abanyamakuru n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.
Ubwo yageraga ku rubyiniro rwa BK Arena, yagaragaje ibyishimo byinshi byo kongera guhura n’abanyarwanda. Yavuze ko kugaruka mu Rwanda ari “ukuzuzwa kw’isezerano” ndetse n’umwanya w’ihumure yifuje gusangiza igihugu cye. Uyu mugabo yari yatumiye na Pasiteri Julienne umwe mu bashumba bakunzwe cyane mu Rwanda, avuga ko ari inshuti ye ikomeye cyane, ndetse aba ari nawe wigisha ijambo ry’Imana muri icyo gitaramo.

Richard Nick yishimiwe na benshi mu gitaramo cye yakoreye muri BK Arena, cyabonetsemo abarenga 500 bakijijwe
Mu 2025 kandi, hanabaye ibitaramo bitandukanye birimo n’ibyo abanyarwanda bakoreye hanze y’igihugu. Muri ibyo, twavugamo Igiterane Africa Haguruka gitegurwa n’Itorero Zion Temple, aho icy’uyu mwaka cyabereye i Abidjan, mu murwa Mukuru wa Côte d’Ivoire, aho cyahurije hamwe abantu b’ingeri zose mu ivugabutumwa, baba hirya no hino muri Afurika n’ahandi.
Mu bandi bahanzi bakoze ibitaramo twavugamo Israel Mbonyi usanzwe ategura ‘Icyambu Live Concert’ kimaze kumenyerwa ko kiba kuri Noheli, Alarm Ministries nayo yakoze igitaramo mu mpera z’umwaka, Alex Dusabe wakoze igitaramo mu kwezi kwa 12 aho yizihizaga imyaka 25 amaze akora umuziki uhimbaza Imana n’abandi.
