Imbuga nkoranyambaga ni sekibi wegereye abarokore cyangwa borohewe no kumenya ukuri k’ubutumwa bwiza?

Mu gihe isi iri kugendana n’ibihe, imbuga nkoranyambaga, ni kimwe mu biri gukura umunsi ku munsi. Hari abadatinya kuvuga ko ari sekibi waje mu bantu bitewe n’ibyo zikora, abandi bakavuga ko ahubwo zaborohereje gusakaza inkuru nziza y’agakiza.

Iyo witegereje hano hanze, uburyo zikoreshwa mu gusakaza amakuru y’ukuri n’ay’ibinyoma, bikugora gufata uruhande rwo kubogamiraho, ngo wemeze ko kimwe kiruta ikindi.

Gusa na none abazi icyago cya Covid-19 cyazengereje abantu mu 2020, bavuga ko mu gihe benshi bari mu rugo, bakurikiye ubutumwa bwiza nta nkomyi, binyuze ku mbuga nkoranyambaga, yaba Youtube ndetse n’izindi.

Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Rwanda ivuga ko, abayarwanda bakoresheje imbuga nkoranyambaga mu bihe bya guma murugo, biyongereye cyane ku rwego bitari byarabayeho.

Gusa na none si mu Rwanda gusa, kuko n’ahandi ku Isi iki cyago cyageze, cyatumye benshi bakanguka bashakira ibisubizo mu mbuga nkoranyambaga.

Abanyamadini n’abasesenguzi b’imyitwarire y’abantu batanga ibisubizo bitandukanye kuri iyi ngingo ireba umukristo w’iki gihe.

Imbugankoranyambaga nka YouTube, TikTok, Instagram na Facebook zabaye isôoko y’inyigisho z’imyemerere, amasengesho n’ubutumwa buhumuriza byoroshye kugeraho. Abantu benshi bavuga ko zibafasha kumva ijambo ry’Imana aho bari hose.

Gusa na none izo mbuga zizana n’ ibirangaza byinshi n’ibindi bishobora gutuma umuntu yibagirwa umwanya w’amasengesho cyangwa kwiyegurira Imana.

Bamwe mu bayobozi b’amadini bavuga ko imbuga nkoranyambaga ari impano nshya Imana yahaye isi kugira ngo ubutumwa bugere kure kurushaho. Nyakwigendera Pope Francis yigeze kuvuga ati: “Isi y’ ikoranabuhanga yaba inzira nziza yo kwamamaza ijambo ry’ Imana n’ikiraro cyoroshya ubusabane nayo”

Aha Papa Francis yagaragazaga ko imbugankoranyambaga zishobora kuba inzira y’ivugabutumwa rirenga imbibi z’ibihugu mu gihe zakoreshwa mu buryo buboneye.

Gusa na none bamwe mu bashakashatsi n’abapasiteri banenga ko imbuga nkoranyambaga zishobora kwangiza umubano w’umuntu n’Imana kubera ibirangaza zigira bihoraho.

Umuvugabutumwa w’ umunyamerika Billy Graham yari yaraburiye abantu avuga ko ikoranabuhanga ubwaryo atari sekibi gusa na none ikintu cyose gitwara umwanya munini wawe n’ Imana, abigereranya na cyo.

Mu Rwanda bamwe mu bashumba bavuga ko usanga urubyiruko rutakaza amasaha menshi ku mbuga nkoranyambaga kurusha ku isengesho, bigatuma ubuzima bw’umwuka bugenda biguru ntege.

Abashashatsi kandi bavuga ko ikibazo atari imbuga nkoranyambaga ubwazo ahubwo ari uburyo zikoreshwa. Kugena umwanya wo kuzikoresha, gukurikira imbuga zubaka no kwirinda ibihabanye n’indangagaciro z’Imana bishobora gutuma izo ziba ingirakamaro.

Inzobere mu mibanire n’imyitwarire zigaragaza ko kuzkoresha birushaho kutwegereza ku Mana igihe tuzishyize ku murongo uboneye, kureba inyigisho zubaka, gusoma Bibiliya kuri murandasi, kumva indirimbo zo kuramya ndetse no gukurikira abigisha bafite ubutumwa bwiza.

Nyamara iyo zikoreshwa mu kwishimisha gusa, mu byaha cyangwa mu gutakariza igihe ku bintu bidafite umumaro zishobora kudutandukanya n’Imana.

Pasiteri Rick Warren yavuze ko “ibikoresho birahinduka ariko intego y’ ubuzima yo ihora ari imwe, kumenya Imana no kuyibwira abatayizi”. Bityo rero imbugankoranyambaga ni inkota y’ ubugi bubiri, zishobora kuba urumuri rwo kutwegeranya n’Imana cyangwa umwijina utuyobora kure yayo, biterwa n’ukuntu duhisemo kuzikoresha.

@AngeloMutangana

More From Author

Kim Kardashian yishongoye ku muryango wamugurishije Bibiliya ya Se mu cyamunara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *