Ibirori byahumuye! Kiliziya igiye kwizihiza imyaka 125 inkuru y’agakiza imaze mu Rwanda

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Kiliziya Gatolika y’u Rwanda yizihize Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu ndetse n’imyaka 125 ishize inkuru Nziza ya Kristu igeze mu Rwagasabo.

Ibi birori by’impurirane biteganyijwe kubera muri Stade Amahoro, ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Ukuboza 2025.

Bizashyira akadomo ku birori bimaze iminsi bikorerwa muri Diyosezi zo mu Rwanda zose aho byatangiriye muri Bazilika nto ya Kabgayi, tariki ya 10 Gashyantare 2024.

Yubile y’imyaka 125 igiye kwizihizwa iragaruka ku rugendo rw’amateka yihariye, ubutwari bw’abamisiyoneri ba mbere n’uruhare rwa Kiliziya mu kubaka Igihugu.

Kiliziya Gatolika yatangiye kwizihiza Yubile kuva mu kinyejana cya 14, ni igitekerezo cyatangijwe na Papa Bonifasi VIII mu 1300, kigamije gusubizaho umutima wo kwiyunga, gusaba imbabazi n’ukwiyubaka kwa roho. Yubile y’imyaka 2025 y’ubukristu isobanura imyaka ishize Yezu Kristu avutse, atangiye urugendo rwo gukiza Isi ndetse ni ikimenyetso cyo gutekereza aho igeze mu kwemera, mu mahoro n’ubutabera.

Ni Yubile yiswe “iy’Ibyiringiro”, isaba abayoboke kongera kureba aho bavuye n’icyerekezo cy’ahazaza mu muryango mugari wa Kiliziya.

Ivangili yageze mu Rwanda mu 1900 izanywe n’abamisiyoneri b’Abapadiri bera (White Fathers/Missionnaires d’Afrique). Bageze i Save mu yahoze ari Butare, ni ho hubatse misiyoni ya mbere.

Nyuma bakomereje i Zaza mu Karere ka Ngoma na Mibirizi ho mu Karere ka Rusizi. Aba bamisiyoneri bashyize imbere inyigisho za Bibiliya, amashuri, ubuvuzi n’iyubakwa ry’imiryango y’abakristu bituma Kiliziya iba kimwe mu bintu bikomeye mu mateka y’Igihugu.

Kwizihiza imyaka 125 y’ivanjili mu Rwanda, bifite ishingiro mu mateka y’igihugu. Iyi Yubile si umunsi w’ibirori gusa, ahubwo ni igihe cyo gusubiza amaso inyuma no gushima ibikorwa bya Kiliziya mu burezi, ubuvuzi n’ibindi.

Mu butumwa bwe butegura Yubile, Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali, yagaragaje ko iyi Yubile ari igihe cyo gusana no gukomeza imitima y’abantu binyuze mu byiringiro.

Yashimangiye ko u Rwanda rufite impamvu zikomeye zo kwizihiza amateka yarwo, aho yagize ati “Imyaka 125 ishize ubutumwa bw’Imana butangijwe mu Rwanda, tugomba gutekereza ku ruhare rwa Kiliziya mu gukiza, mu guhosha amaganya no kubaka amahoro.”

Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basabwe kugira ibirori ibyabo no kwitegura neza kugira ngo bazaseruka baberewe kandi biteguye guhimbaza Yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa benemuntu n’imyaka 125 ishize inkuru nziza igeze mu Rwanda.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yishimira ko abihayimana n’abapadiri bakomeje kwiyongera, paruwasi zikomeje kuvuka hirya no hino, kuba Kibeho ifatwa nk’umurwa mukuru wemewe muri Afurika habereye amabonekerwa ndetse no kuba u Rwanda rwarabonye umukaridinali wa mbere.

More From Author

Kirogoya mu kwizihiriza isabukuru y’imyaka 85 ya ADEPR i Gihundwe: Ibirori byimuriwe i Kigali

Hoteli ya ADEPR yatangije igisope cya kirokore

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *