Umuramyi Gentil Misigaro wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Biratungana’ n’izindi, we n’umufasha we Mugiraneza Rhoda, bibarutse umwana w’umukobwa wa Gatatu, bamuragiza Imana.
Mu butumwa umuramyi Gentil Misigaro yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram yavuze ko, we n’umuryango we bashima Imana k’ubwo kubaha impano y’umwana w’umukobwa wa Gatatu, yongeraho ko azakorera Imana.
Ati “Umwami yongeye kubikora. Yaduhaye umwana w’umukobwa w’umuziranenge, imitima yacu yuzuye ibyishimo. Umwana Aksah Joy Misigaro azakorera Imana. Tukwakiranye urukundo rwinshi ndetse n’umunezero udansanzwe.”
Kuri ubu Gentil Misigaro na Rhoda Mugiraneza basanzwe batuye muri Canada, bafitanye abana batatu, abahungu babiri ndetse n’umukobwa umwe. Aba bombi, bakoze ubukwe 16 Werurwe 2019.


