Gatete Shekinah uvukana na Sharon Gatete yegukanye irushanwa ry’abanyempano bato

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo hasojwe irushanwa rya Golden Mic Challenge ryabaga ku nshuro ya mbere, aho ryegukanywe na Gatete Shekhinah, umwe mu bana baryitabiriye, ahabwa Miliyoni 1 nk’igihembo nyamukuru.


Golden Mic Challenge ni irushanwa ritegurwa na Ingoma Art LTD, kompanyi itanga serivisi zitandukanye zirimo kwigisha umuziki no gucuranga ibikoresho bitandukanye byawo, bande (band) ku bahanzi, gutegura ibirori bitandukanye, n’izindi serivisi. Ni irushanwa ryari rigamije gushakisha, kugaragaza no guteza imbere impano zitandukanye by’umwihariko z’abakiri bato mu kuramya no guhimbaza Imana. 

Iri rushanwa ryari ribaye ku nshuro ya mbere, ryatangiye tariki 22 Ugushyingo 2025, aho ryatangiriye mu bigo by’amashuri yisumbuye bine (4) biherereye mu mujyi wa Kigali, ari byo: Kigali Christian school, World Mission High School, Riviera High School, na Glory Academy.

Abanyempano barushanwaga mu byiciro bitatu ari byo: kuririmba, kubyina ndetse no guhimba imivugo. Rikaba ryaritabiriwe n’abana barenga ijana biyandikishije, ariko bagenda bagabanuka uko irushanwa rikomeza kugeza ku banyempano 10 gusa bageze kuri Final. 


Tariki 26 Ukuboza 2025, nibwo iri rushanwa ryasojwe, mu birori byabereye i Kinyinya kuri World Mission High School. Ni ibirori byaranzwe no kugaragaza impano zitandukanye kw’abanyempano icumi bageze kuri Final y’irushanwa, biherekejwe no kuramya no guhimbaza Imana. Mu banyempano 10 bageze kuri final, harimo abaririmbyi batandatu (6), ababyinnyi babiri (2) n’abasizi babiri (2). 

GATETE Shekhinah niwe wegukanye irushanwa ku nshuro ya mbere

Umuririmbyi GATETE Shekhinah wiga kuri World Mission High School niwe wegukanye umwanya wa mbere atsindira miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000, 000 Frw).

Umusizi RYAZIGA Teta Aula wo muri Glory Academy niwe wamukurikiye atsindira ibihumbi 700,000frw . Itsinda ry’ababyinnyi ryitwa ‘The Servers’ niryo ryegukanye umwanya wa gatatu ritsindira ibihumbi 500, 000 Frw.

Uretse aba, abanyempano bose bageze kuri semi-final uko ari 20 bahawe certificates nk’ikimenyetso cy’uko impano zabo ari iz’agaciro kandi bakwiye gukomeza kuzikoresha. Abanyempano 10 bose bageze kuri Final bo bahawe n’imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cyo kubatera imbaraga no kubibutsa ko badakwiye gucika intege. 


Mu ijambo ry’Umuyobozi mukuru wa Ingoma Art itegura aya marushanwa Bwana IRADUKUNDA MUTSINZI Albert, yagaragaje ko impamvu nyamukuru yatumye atekereza gutangiza aya marushanwa ari ukubera abana benshi byagaragaraga ko bafite impano n’ubushake bwo kuzikoresha ariko bakabura amahirwe n’ababashyigikira.

Ati: “Golden Mic Challenge ni igikorwa cyaturutse kera hashize tukiga aho wasangaga umwana iyo bamufataga mu ishuri ashushanya, bahitaga bamukubita ndetse rimwe na rimwe bakanamwirukana bavuga ko yananiranye. Twaje gusanga rero ari ngombwa ko ababyeyi bumva ko umwana ashobora gukoresha impano ye agakora n’ibindi yifuza; ushobora ‘kuba umuganga uri n’umuririmbyi.’” 

Yakomeje avuga ko muri aya marushanwa bahisemo no kongeramo impano yo kubyina cyane ko ari impano yirengagizwa cyane mu ivugabutumwa. 

Umuyobozi wa Ingoma Art avuga ko intego nyamukuru y’aya marushanwa ari ugutuma abana babona uburyo bwo no “gukora ivugabutumwa mu buryo butandukanye bazikoresheje.”

Kimwe mu byaranze ibi birori ni imyiyerekano y’abana bato biga gucuranga piano mu ishuri ry’iyi company, bagaragaje ubuhanga budasanzwe ugereranyije n’ikigero k’imyaka yabo. Ababyeyi ba bamwe mu bana bigira muri iri shuri bavuga ko babona impinduka zikomeye ku bana babo zituruka ku masomo bigishwa. 

Ibi birori kandi byitabiriwe n’Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Rev. Isaie NDAYIZEYE akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru. Mu ijambo rye, yashimiye cyane abateguye iri rushanwa, anakangurira abanyempano n’abandi bari bitabiriye muri rusange gukomeza kubwiriza ubutumwa bwiza no gushyigikira impano z’abakiri bato. Yongeye kwibutsa kandi abanyempano, ko izo mpano ari izo kubaka ubwami bw’Imana. 

Ati: Yaba Dawidi, Salomo, n’abandi yahaye kubaha ihema ry’ibonaniro yababwiye ko izabaha ubumenyi n’impano. Buri gihe rero twishimira izo mpano Imana yaduhaye. Imana itanga izo mpano kugira ngo twubake ubwami bwayo, rero ni ibintu byiza cyane iyo turi hano duhujwe n’izo mpano.” 

Yongeye kwibutsa abanyempano kudacibwa intege n’uko bashobora kudatsindira ibihembo, ko ahubwo ik’ingenzi ari uko “Wiyumvamo icyo kizere cyo gukorera Imana kandi uruta benshi.” Ati: “Nibashaka bakugire uw’ijana na makumyabiri, nta kibazo, uri hejuru y’abandi benshi batabashije kugera hano. Birashoboka ko umwaka utaha ari wowe uzaba uwa mbere.” 

Yakomeje yibutsa abanyempano ko bakwiye gukoresha impano zabo mu murimo w’Imana. Ati “Biba ari byiza cyane iyo impano yawe ibaye umuyoboro w’Imana utuma ubutumwa bwayo bugera ku bantu benshi.”


Umuyobozi wa Ingoma Art yatangaje ko gahunda ihari ari uko aya marushanwa yaba ngarukamwaka kandi ibindi byiciro byayo bizaba byagutse cyane, ngo cyane ko intego nyamukuru ari uko ryaba irushanwa rigera mu gihugu hose bitari mu mujyi wa Kigali gusa. 

Gatete Shekinnah yari ashyigikiwe n’umuvandimwe we
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR yashyikirije igihembo uwabaye Ryaziga Teta wabaye uwa kabiri.
Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR yahaye ubutumwa abana bitabiriye irushanwa bwo kudacika intege mu muziki wabo

More From Author

Kidobya mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Rubavu

Ishimwe rya Perezida Kagame ku Banyarwanda mu mwaka wa 2025

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *