Ese amategeko y’Imana ntiyabereye ab’iki gihe umutwaro?

Muri iki gihe Isi iri ku muvuduko w’ikoranabuhanga, impinduka z’imibereho no kwiyongera kw’inyungu z’igihe gito, hari abibaza niba amategeko y’Imana atarabereye bamwe umutwaro. Bamwe bavuga ko abangamira ubwisanzure bwabo cyangwa abagora, abandi bakemeza ko ahubwo ari umusingi w’imibereho myiza n’ituze ry’umutima.

Iyi ni ingingo ikunze kugarukwaho cyane mu rubyiruko no mu muryango mugari muri rusange, iyo baganira ku kubahiriza amategeko.

Bibiliya igaragaza ko amategeko y’Imana atahawe abantu ngo abaremerere, ahubwo yashyiriweho kubayobora mu buzima bwabo bwa buri munsi nk’uko muri Zaburi 119:105 handitse ngo “Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye, ni umucyo unyobora.”

Na Yesu ubwe yasobanuye ko amategeko atari umutwaro agira ati “Kuko umutwaro wanjye woroshye n’imizigo yanjye ikaba yoroshye” nk’uko biri muri Matayo 11:30. Ibi byerekana ko ikibazo kitari amategeko ubwabyo, ahubwo ari uko abantu bayasobanukirwa n’uko bayashyira mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu kiganiro Nkunda Gospel yagiranye n’umwe mu banyeshuri bigira amasakaramentu i Kigali yagize ati “Hari igihe numvaga amategeko y’Imana ampa imipaka myinshi, ariko uko nakomeje kuyamenya, nasanze amfasha kwirinda ibyababaza ejo hazaza hanjye.”

Ku rundi ruhande, Mukamana Alice, umubyeyi wo mu Mujyi wa Kigali, yagize ati “Abana bacu bakurira mu bihe bigoye. Iyo batigishijwe amategeko y’Imana kare, bayabona nk’igitutu ariko iyo bayabonye nk’urukundo n’ubuyobozi, barayakunda.”

Ibi bitekerezo byombi bigaragaza uko imyumvire itandukanye igira uruhare mu kubona amategeko y’Imana nk’umutwaro cyangwa nk’umugisha.

Mu by’ukuri amategeko y’Imana ashobora kugaragara nk’umutwaro iyo afashwe nk’amabwiriza adafite ibisobanuro. Pawulo Intumwa ubwe yaranditse ati “Urukundo ni rwo rwuzuza amategeko”; aya magambo wayasoma mu Abaroma 13:10.

Muri iki gihe, hakenewe inyigisho zihuza ijambo ry’Imana n’ukuri kw’Isi ya none, kugira ngo abantu, cyane cyane urubyiruko babone ko amategeko y’Imana atari ababuza kubaho, ahubwo abayobora mu buzima bufite intego indangagaciro n’amahoro arambye.

Umwanditsi: Mutangana Angelo

More From Author

Uwera Aline yasohoye indirimbo yavanye mu ishavu ry’inshuti ye

Ufite itafari arizane! Abakirisitu Gatolika bategujwe iyubakwa rya Cathédrale nshya ahahoze Gereza ya 1930

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *