Dorcas wa Papi Clever yasubije abacumujwe n’imyambarire ye

Umuramyi Dorcas uririmbana n’umugabo we Papy Clever, yavuze ko atanyuzwe n’ibitekerezo yandikiwe n’abantu ku mbuga nkoranyambaga, byagarutse ku myambarire ye irimo ipantalo.

Uyu munsi nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho ya Papy Clever na Dorcas, agaragaza aba bahanzi bagiye kurira indege. Mu mashusho yabo, Dorcas yagaragaye yambaye ipantalo mu ijipo ndetse abantu babitangaho ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga zabo.


Mu bitwenge byinshi, Dorcas yavuze ko nyuma yo gusoma ibitekerezo abantu babanditseho, yumvishe akubititse ndetse ari no mu kababaro kenshi gusa avuga ko muri ako kababaro habamo amashimwe.

Uyu muhanzi yasubije abibajije ku myambarire ye ko, ibihugu ajyamo biba bikonje ndetse ko aba afite imbeho nyinshi bugatuma akora igishoboka cyose ngo ayirinde.

Ati “Navuze nti ninambara ijipo ndakonja. Kuri iyi nshuro nabifatanyije”

Mu buhamya bwe, yabwiye abakurikira urubuga rwa Youtube ahuriyeho  n’umugabo we ko  mu 2022 ubwo bajyaga gukora ibitaramo i Burayi, yagiye yambaye ipantalo nabwo arenzaho ijipo bitewe n’uko ababatumiye bababwiye ko muri ibyo bihugu hari ubukonje bwinshi.

Yanongeyeho ko ubwo bari bagiye mu bitaramo muri Amerika mu myaka ishize,  yari yambaye ikanzu, abantu bamwumvisha ko ari umuturage ndetse ko n’imbeho yo mu ndege iri buze kumumerera nabi bityo afata icyemezo cyo kujya abyambara byombi.

Dorcas na Papy Clever, bavuze ko bagiye mu Bushinwa mu buryo bw’ubucuruzi, batagiyeyo mu buryo bwo gyukora ibitaramo.

 yambaye ipantalo arenzaho ijipo, ibyafashwe n’abantu ko ari ubuturage, abandi bakavuga ko Itorero babarizwamo ritabyemera.

Uyu muhanzi yavuze ko yakiriye ubutumwa bwinshi bwibaza impamvu yambaye ipantalo mu ijipo, harimo n’abatebya bavuga ko umukobwa w’I Musanze yanyuranyije n’imyambarire y’abanyamujyi.

Papy Clever na Dorcas bavuga ko bagiye mu Bushinwa mu buryo bw’ishoramari

More From Author

Nta wemerewe kuba umuhanzi ari munsi y’imyaka 18: ADEPR yasohoye amabwiriza agenga abahanzi na korali

Ni rukuruzi mu murimo w’Imana; bigenda bite ngo abakora ‘secular’ bisange muri ‘gospel’?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *