Abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana chryson Ndasingwa n’umufasha we Sharon Gatete, berekeje mu Bubiligi aho bafite igitaramo bise ‘Wahinduye ibihe’.
Igitaramo bise ‘Wahinduye ibihe Live Concert’ giteganyijwe kubera mu Bubirigi, kizaba tariki 23 ugushyingo 2025. Aba bahanzi banatumiye Christopher Ndayishimiye nawe uzwi mu muziki uhimbaza Imana.
Aba baramyi baherutse gutangaza ko nyuma yogushyingiranwa, bahisemo gukora itsinda rimwe ryo kuririmba, bitandukanye n’uko umwe yakoraga umuziki ku giti cye.
Chryso Ndasingwa, yamenyekanye cyane mu ndirimbo zitanduka zirimo ‘Wahozeho, Wahinduye ibihe, Ni nziza ndetse n’izindi zitandukanye.
Mu gihe cyo Sharon Gatete, azwi cyane mu ndirimbo nka ‘Inkuru nziza, Umukunzi, ndetse n’izindi zitandukanye’.
Aba baramyi baherutse gusaba abakunzi babo batuye mu bihugu by’i burayi kuzaza gutaramana nabo mu Bubirigi, aho igitaramo cyabo kizabera mu mujyi wa Bruxelles, ahitwa ‘CLARIDGE CHAU LOUVAIN’
Kwinjira muri iki gitaramo, ni amayero 50 ku muntu waguze itike mbere y’itariki 22, n’aho uzayigura ku munsi w’igitaramo izaba iri ku mayero 60. Mu gihe cyo abaterankunga, abifuza gushyigikira iki gitaramo, bazishyura amayero 70.

Abarimo ababyeyi b’aba bahanzi, babaherekeje ku kibuga cy’indege cya Kanombe.


Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete, baherutse gukora ubukwe.
@MarieRein UWAMARIYA/ NkundaGospel
