Abaramyi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Chryson Ndasingwa na Sharon Gatete, baherutse kurushinga bakoreye igitaramo cy’amateka mu Bubiligi gisiga abenshi bahembuwe n’indirimbo zabo, baboneraho kuvuga ko bishimiye kuba mu kwezi kwa buki muri icyo gihugu.
Nicyo gitaramo cya mbere aba baramyi bari bakoze bombi kuva barushinga, ndetse bagahitamo gukorera hamwe nk’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana.
Nyuma y’igitaramo, Umuhanzi Chryso Ndasingwa yatangaje ko yishimiye uko abantu bitabiriye ari benshi cyane kuruta uko babicyekaga,
Ati” Abantu baje ari benshi cyane twari twakoreye ahantu hanini , igitaramo cyari cyiza”
Abajijwe ibijyanye no gukorana nk’itsinda we n’umufasha we, yavuze ko gukorana bwa mbere nk’itsinda byari bigoranye kuko atari ibintu bari bateguye.
Ati”Ntabwo ibi ari ibintu twateguye, buri umwe yari afite indirimbo ze guhuza abaducurangira bakamenya kuzihuza zose uko zijyanye biracyagoye, gusa Imana yadufashije igitaramo kigenda neza.
Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bashimiye abakunzi babo batuye mu Bubiligi, uko babakiriye ndetse n’ubwitabire bagaraje mu gitaramo bakoze. Banatangaza ko bari mu kwezi kwa buki.
Sharon Gatete umufasha wa Chryso yavuze ko ari kubaho mu buzima bw’inzozi ze yarose akiri muto, bitewe nuko yumvaga ukwezi kwa buki kwe, kuzaba ari mu bitaramo.
Ati” Njye kuva nkiri muto numvaga ko ukwa buki kwa njye bizaba ari ibitaramo, nubwo njye ntaba ndi kuririmba ariko nkitabira ibitaramo by’abandi.”
Aba baramyi Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bavuze ko nyuma y’u Bubiligi bateganya gutaramira mu Bufaransa mu mugoroba wo kuramya no guhimbaza Imana mu giterane batumiwemo ku wa 30 ugushyingo 2025 ari nacyo kizasoza ibitaramo bazakorera i Burayi.
Aba bahanzi baboneyeho no gutangaza ko album yabo ya mbere nk’itsinda bateganya gushyira hanze, izasohoka mu ntangiriro za 2026.







