Cardinal Kambanda yatorewe kuyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali yongeye gutorerwa kuyobora Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda muri manda y’imyaka itatu.

Yatorewe mu Nteko Rusange ya 176 yahurije Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ku cyicaro cyabo giherereye ku Ruyenzi. Iyi nama y’iminsi ine yasojwe ku wa Gatanu, tariki 19 Ukuboza 2025.

Muri aya matora, Cardinal Kambanda yungirijwe na Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri mu gihe abajyanama babo ari Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, Umwepiskopi wa Nyundo wagizwe Umujyanama wa Mbere na Musenyeri Edouard Sinayobye, Umwepiskopi wa Cyangugu, wabaye uwa Kabiri.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Padiri Kayisabe Vedaste, yatangaje ko imwe mu ngingo zaganiriweho mu Nteko Rusange ari amatora ya komite ihoraho y’Inama y’Abepiskopi.

Ni amatora yabaye nyuma y’uko Komite ihoraho y’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasoje manda, hagomba gutorwa indi. Nyuma y’amatora, abari bayisanzwemo ni bo batoranyijwe gukomeza inshingano.

Padiri Kayisabe yasobanuye ko manda imara imyaka itatu ndetse yongerewe nyuma y’uko iyo mu 2022 igeze ku musozo.

Ati “Yari manda ya mbere rero, bayisubijeho kuko bemerewe manda ebyiri. Ni ukuvuga ko mu mwaka wa 2028 tuzagira abandi bashya bagize Komite y’Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.”

Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ifite inshingano zo gukomeza kwagura ubutumwa bw’iyogezabutumwa ku rwego rw’igihugu, binyuze mu guhuza ibikorwa bya Kiliziya ku rwego rwa diyosezi uko ari icyenda.

Abepiskopi bahurira mu makomisiyo yari asanzwe ari 22, ubu akaba yaragejejwe kuri 13 nyuma yo guhuzwa kwa zimwe.

More From Author

Umuramyi Rwema Tessy yashyinze hanze indirimbo ye ya mbere “Nza”.

Umuramyi Rwema Tessy yashyinze hanze indirimbo ye ya mbere “Nza”

Izina Israel Mbonyi yakuze yanga ryamuhinduriye ubuzima

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *