Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yasangiye Noheli n’abana bo muri Arikidiyosezi ya Kigali mu gikorwa cyabaye ku nshuro ya gatatu.
Iki gikorwa cyabereye muri Paruwasi ya Kabuga ku Ngoro y’Impuhwe, ku wa Kabiri, tariki ya 23 Ukuboza 2025.
Ni mu birori byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Antoine Cardinal Kambanda, wari ukikijwe n’abapadiri bashinzwe ikenurabushyo ry’abana muri paruwasi zinyuranye za Arikidiyosezi ya Kigali.
Cardinal Kambanda yibukije abana ko bakunzwe cyane kandi Noheli ari umunsi wabo.
Yagize ati “Ni yo mpamvu twishimiye kubagenera uyu munsi, dukurikiza ijambo Yezu yadusigiye ati ‘Nimureke abana bansange’. Umwana Yezu watuvukiye yabaye umwana nkamwe, ni yo mpamvu abapadiri, inshuti z’abana n’ababyeyi babazanye ngo muhure na Yezu, bityo twubahirize ibyo Imana yadusabye.”
Yavuze ko abana bavukira mu muryango kandi ari ho bahererwa uburere bukwiye.
Ati “Mu muryango ni ho mutaha, ni na ho hatangirira ishuri ry’ukwemera n’iyogezabutumwa. Ukwemera ni ikimenyetso cy’uko Imana idukunda.”
Yasabye abana kugaragariza bagenzi babo urukundo, bahereye mu miryango yabo, bemera Imana, baba intumwa ku bandi bana bababwira ko Yezu abakunda, kandi ko abifuriza Noheli nziza.
Cardinal Kambanda yasabye ababyeyi, abakozi n’inshuti z’abana, gukomeza kwita ku bakiri bato kugira ngo bakurane ubumenyi, ukwemera n’imyitwarire myiza.

Padiri Gwiza Joseph ushinzwe Ikenurabushyo ry’Abana muri Arkidiyosezi ya Kigali, yashimiye Antoine Cardinal Kambanda, wemeye ko abana bahurira hamwe bagasangira ibyishimo bya Noheli.
Yavuze ko mu butumwa bwabo, bita cyane kuri misa z’abana, utugoroba tw’abana, ihuriro ry’abana no gutegura ingendo nyobokamana zikorerwa i Kibeho n’ahandi abakirisitu bagana mu kurushaho kwegerana n’Imana.
Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), Gilbert Munyemana, yashimiye Cardinal Kambanda, wahuje abana kugira ngo basangire ibyishimo bya Noheli yabagenewe.
Ati “Uyu munsi ni ibyishimo bikomeye kuba ndi hano nk’uhagarariye NCDA, mu kwifatanya n’abana, kwishimana no gutangira kwitegura Noheli tumeze neza. Gusangira n’abana bacu ibi byishimo ni igikorwa cyiza cyane, by’umwihariko ko mumaze umwaka wose muri mu mashuri kandi mukaba mugiye gutangira umwaka mushya.”
Abana bo muri Arikidiyosezi ya Kigali basaga ibihumbi 10 ni bo basangiye Noheli na Cardinal Kambanda. Iki gikorwa cyabaye ku nsanganyamatsiko igira iti “Umuryango ni ishuri ry’ukwemera; dutozwe inzira y’ukwemera tukiri bato tuzayikurana.”





