Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda, yagaragaje ikibazo gikomeje kigaragara muri Afurika aho imibare y’Abakirisitu yiyongera ariko n’intambara z’urudaca zihora zisimburana.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025, ku munsi wa gatatu w’Inteko Rusange y’Ihuriro ry’Abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iteraniye i Kinshasa muri RDC.
Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko biteye impungenge ku mibereho y’ukwemera kwa gikristu kuko n’ibihugu byakwirakwije Ivanjili ku Isi, ubu bigaragaza igabanuka rikomeye ry’ukwemera.
Yagize ati “Hari ibihugu byahoze bikomeye mu bukirisitu, byaduhaye Ivanjili n’ubuhamya bw’abamisiyoneri, ariko ubu bigenda bitererana ukwemera.”

Cardinal Kambanda yagarutse ku Karere, agaragaza ishusho y’icyuho hagati y’ubwinshi bw’abakristu Gatolika n’ubwiyongere bw’amakimbirane, intambara n’ubugizi bwa nabi.
Yakomeje ati “Akarere k’Ibiyaga Bigari ni kamwe mu dufite abakirisitu Gatolika benshi muri Afurika nyamara ni kamwe mu twibasiwe cyane n’intambara n’amakimbirane.”
Yasobanuye ko aya makimbirane akomeje guterwa n’uko ukwemera kutabasha guhindura imitima n’imiyoborere, bigatuma habaho icyuho kinini hagati y’indangagaciro za gikristu n’imyitwarire igaragarira mu miyoborere y’ibihugu.
Cardinal Kambanda yanagarutse ku kibazo cy’ubuyobozi muri Afurika, agaragaza impungenge z’uko abayobozi benshi bigiye mu mashuri ya Kiliziya Gatolika, ariko iyo bageze ku butegetsi ntibagaragaze indangagaciro n’imyitwarire bihuye n’uburere bahawe.
Cardinal Kambanda yasabye abepiskopi n’abakristu bose gukomeza urugendo rw’icyizere, bemera guhindurwa n’Ivanjili no kugendera mu kuri.
Inama y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika bo muri Afurika yo Hagati (ACEAC) ihuza abepiskopi bo mu Rwanda, u Burundi na RDC buri myaka itatu. Itegurwa hagamijwe gushimangira ubutumwa bwa Kiliziya mu kubaka amahoro, kurengera ubuzima n’uburenganzira bwa muntu no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo bihangayikishije. Iyi nama yatangiye tariki ya 11 Ukuboza 2025, izasozwa ku Cyumweru, tariki ya 14 Ukuboza 2025.




