Itsinda ry’abarimbyikazi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana vestina na Dorcas, batunguye abakunzi b’ibihagano byabo basengera mu Itorero Goshen Church muri Canada.
Aba baririmbyikazi, bamaze iminsi basoje ibitaramo byo kuzenguruka Canada bise ‘YEBO LIVE CONCERT’ batangiye gukora muri Nzeri uyu mwaka.
Nyuma yo gusoza icyo bakoreye Edmonton ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere taliki ya 18 ugushyingo 2025, bitabiriye amateraniro y’Itorero Goshen Church, bongera gususurutsa abakunzi babo bacinya akandiho karahava.
Ubwo bageraga ku Ruhimbi (Altar) bavuze ko banezerewe cyane kuba babanye nabo mu materaniro, banashimira Itorero Goshen Church ku bw’urukundo babagaragarije mu gitaramo baherutse gukorera Edmonton.
Dorcas yagize ati “Turishimye kandi turanezerewe ku bwo guterana na mwe muri aya materaniro, kandi ndabashimiye cyane ku bw’urukundo mwatugaragarije. Twanze gutaha tudataramanye na mwe muri aya materaniro Imana ibahe umugisha.”
Abitabiriye Ibi bitaramo bya Vestina na Dorcas bavuze ko, bishimye cyane kandi ko bongeye kugirana ibihe byiza n’Imana binyuze mu ndirimbo z’aba baririmbyi.
Vestine na Dorcas bari bamaze hafi iby’umweru 3 muri Canada mu gikorwa cyo gutaramira abakunzi babo baba muri icyo gihugu.
Kuri ubu, biteganyijwe ko bagiye gukomeza urugendo rwabo muri Amerika, aho bahafite ibindi bitaramo, muri izi mpera z’umwaka. Nibabisoza bakomereze i burayi.

@Marie Rein Uwamariya / NkundaGospel
