Canada: Fortran Bigirimana yatunguriwe n’umuryango we mu gitaramo

Umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana,
Fortran Bigirimana, ari mu byishimo nyuma yo gutungurwa n’umuryango we, wamusanganiye mu gitaramo aherutse gukorera mu Mujyi wa Ottawa muri Canada.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Bigirimana ufite inkomoko mu Burundi, akaba atuye ku Mugabane w’u Burayi, yataramiye abakunzi be muri Canada.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, Fortran Bigirimana yashimangiye ko yishimiye umufasha we n’abana bamutunguye, bakamusanga muri Canada kandi batari barabivuganye.

Umugore wa Fortran Bigirimana ukomoka mu Bufaransa, Paulette Bigirimana, yajyanye n’abana afitanye n’uyu muramyi, muri Canada nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko bari kumwe ndetse bamushyigikiye mu murimo w’Imana.

Mu gitaramo hagati, Paulette Bigirimana, n’urubyaro rwe, basanze Fortran ari kuririmba, ndetse na we atungurwa nabyo cyane ko nta muntu n’umwe wari wabimubwiye.

Paulette yabwiye umugabo we ko n’ubwo byabagoye kumugeraho kubera ibibazo by’indege, bifuzaga kumwereka ko bamukunda kandi ko bamushyigikiye mu murimo Imana yamuhamagayemo.

Ati “Nshuti, hari haciyeho igihe tutabonana. Ntabwo twifuzaga guhagarika uko wateguye (igitaramo) ariko hari icyo twifuzaga kukubwira. Turifuza ko umenya ko turi kumwe nawe mu murimo Imana yaguhamagariye.”

Yongeyeho ko “Twageze hano ejo hashize kubera impinduka z’indege twahuye nazo, kandi tuzataha ejo. Kuza hano rero twabikoreye wowe, kugira ngo tugushyigikire, kandi tubane nawe mu murimo w’Imana.”

Fortran Bigirimana yavuze ko yishimiye umuryango we ku bwo kumutungura mu gitaramo cye, yongeraho ko abakunda by’ukuri.

Fortran Bigirimana na Paulette, bashyingiranwe mu 2014. Mu myaka 11 bamaranye, bafitanye abana 3 barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe.

Fortrand yatunguwe n’umufasha we n’abana bamusanze Canada, mu buryo bwo kumutungura

Fortrand na Paulette bamaranye imyaka 11, bafitanye abana batatu.

More From Author

Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete, berekeje mu Bubirigi

Bibiliya ivuga iki ku gutandukana kw’abashakanye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *