Bill Ruzima wafatanwe ibiyobyabwenge yatangiye inzira y’agakiza

Umuhanzi Bill Ruzima uzwi cyane mu njyana ya Gakondo, unaherutse gutabwa muri yombi mu mpera z’umwaka ushize, yamaze kwiyegurira Imana, nyuma yo kuva i Huye mu kigo ngororamuco.

Bill Ruzima yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ku wa 15 Ugushyingo 2025, akurikiranyweho kunywa no gutunda ibiyobyabwenge biri mu bwoko bw’urumogi. Icyo gihe Umuvugizi wa RIB yabwiye itangazamakuru ko uyu musore yafatanwe ibiyobyabwenge birimo urumojyi ndetse nawe ubwe yemerera inzego z’ubugenzacyaha ko asanzwe abinywa kuva mu 2022. 

Icyo gihe, uyu musore yajyanywe mu kigo cya ‘Huye Isange Rehabilitation Center’ gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubyigobotora no gutozwa kubaho batabibona kugira ngo bibashiremo, babone kugaruka mu buzima busanzwe. 

Kuri ubu Amakuru NkundaGospel yahawe n’umwe mu banyamakuru bakurikirana uyu musore, n’uko yarekuwe mu mpera z’ukwezi k’Ukuboza 2025, asanga umuryango we mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajy’Epfo. Bill Ruzima ngo wavuye ku biyobyabwenge, ari gutozwa gusenga bizatuma yiyegurira Imana mu gihe kiri imbere.

Bill Ruzima ni umwe mu bahanzi bize umuziki ku Nyundo, ndetse anasoza atanga ikizere ko mu gihe kizaza u Rwanda ruzaba rufite impano zikomeye rukesha iri shuri. Gusa uko iminsi yagiye ishira, yakunze kugaragarwaho imyitwarire itari myiza yanamugejeje ku gutabwa muri yombi.

Bill Ruzima watawe muri yombi kubera ibiyobyabwenge, ari kwiyunga n’Imana.

More From Author

Insengero zarafunzwe, ADEPR yimika abagore b’abapasiteri, Vestine abihirwa n’urushako- Ibyaranze gospel ya 2025

Miss Kundwa Doriane yavuze imyato Apostle Mignonne wamubere umubyeyi 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *