Pasiteri Julienne Kabanda, umushumba wa Grace room Ministries, yatunguranye mu gitaramo ‘Niwe Healing Concert’ cya Richard Nick Ngendahayo, abwira uyu muhanzi ko amukunda kandi ko yari amukumbuye.
Igitaramo ‘Niwe Live Concert’ cyabereye muri BK-Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2025, aho kitabiriwe n’ibihumbi by’abantu bari bakumbuye uyu muhanzi.
Asoje kuririmba izo yari yateganyije mu gice cya mbere, Richard Nick Ngendahayo, yavuze imyato Pasiteri Julienne Kabanda, ahamya ko ari inshuti ye, umuvandimwe kandi ko amukunda.
Richard Nick yavuze ko uyu mushumba ari umuntu w’ingenzi cyane mu buzima bwe ko ari mushiki we, inshuti ye magara bakuranye, basenganye, banyuranye muri byinshi ndetse anamufasha mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Pastor Julienne Kabanda ni mushiki wanjye akaba inshuti ya njye magara twakuranye, twanyuranye muri byinshi cyane, ndamukunda cyane kandi aramfasha”
Umushumba wa Grace Room Pasiteri Julienne wari ukumbuwe n’abatari bake, dore ko yaherukaga kugaragara muri BK-Arena Minisiteri ayoboye ifitemo igitaramo. Abari bamukumbuye bari benshi dore ko babigaragarishije impundu nyinshi n’amashyi menshi mu kumwakira.
Amaze kugera ku rubyiniro, Pasiteri Julienne Kabanda yabwiye Richard Ngendahayo ko amukunda, ahamiriza abantu ko bakunda kuganira ndetse igihe kinini, bakanasengana.
Ati: “Richard Ndagukunda cyane. Ni umuvandimwe, inshuti tujya tuvugana amasaha arenze atatu, yashira tugasenga mbese Imana yaramuhaye kandi arizwe nayo.
Akimara kuvuga gutyo yahise amwakira ku rubyiniro aho bahise baririmbana indirimbo “Yambaye icyubahiro” Nyuma pastor Julienne Kabanda yahise afata umwanya ambwiriza abitabiriye igitaramo” Niwe healing concert “
Pasiteri Julienne Kabanda uri mu bashumba bakunzwe na benshi mu Rwanda no hanze, yari amaze igihe atagaragara mu bitaramo bitandukanye. Uyu mushumba niwe muyobozi wa Graceroom Ministries n’ubwo iherutse gufungwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB.



@MarieReineUwamariya/NkundaGospel
