Bamwe batangiriye rimwe: Richard Ngendahayo, yasangiye n’abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana-AMAFOTO

Umuramyi Richard Nick Ngendahayo, yasangiye na bagenzi be baririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana, mu Rwanda, abasaba amaboko mu gitaramo cye.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo, muri Mövenpick Hotel.

Uyu muhanzi uri gutegura igitaramo yise ‘Niwe Healing Concert’ yafashe abahanzi bagenzi be baririmba indirimbo zihimbaza Imana, abicaza hamwe, barasangira ndetse baranaganira.

Mu bahanzi bitabiriye ubutumire bwa Richard Nick Ngendahayo harimo, Israel Mbonyi uri mu bakunzwe, Gabby Kamanzi, Theo Bosebabireba, Aime Uwimana, Alex Dusabe, Dominic Ashimwe, Prosper Nkomezi n’abandi.

Richard Nick Ngendahayo yasabye bagenzi be kumuha amaboko mu gitaramo afite mu mpera z’icyumweru gitaha tariki 29 Ugushyingo, yise ‘Niwe Healing Concert’kizabera muri BK Arena.

Richard Nick wari umaze igihe kinini ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaherukaga mu Rwanda mu myaka irenga 17. Uyu mugabo, yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo, ‘Niwe, mbwira ibyo ushaka’ ndetse n’izindi.

Kwinjira mu gitaramo cye giteganyijwe ku wa 28 Ugushyingo muri BK Arena, ni ibihumbi 5000 mu myanya yo hejuru, ibihumbi 10,000 mu myanya yo hasi, ibihumbi 15,000, 20,000, 25,000 ndetse na 30,000, uko abantu barushaho kwegera ahazaba hari urubyiniriro.

More From Author

Imbuga nkoranyambaga ni sekibi wegereye abarokore cyangwa borohewe no kumenya ukuri k’ubutumwa bwiza?

Ajya adukosora kandi tukajya ku murongo: Apôtre Mignonne, yakeje Scovia, wamuritse Televiziyo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *