Bamporiki yashimye imbabazi za Perezida Kagame, azigereranya n’igihe Yesu azura Razaro

Bamporiki Edouard yashimye Perezida Kagame akaba na Chairman w’Umuryango FPR Inkotanyi, ku mbabazi yamuhaye agafungurwa nyuma yo gukatirwa imyaka itanu ahamijwe n’inkiko icyaha byo gusaba cyangwa kwakira indonke n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Imbere y’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bitabiriye Inama Nkuru ya 17 ya FPR Inkotanyi, yabereye kuri Intare Conference Arena i Rusororo, ku wa 19 Ukuboza 2025, Bamporiki yongeye gushimangira ko imbabazi yahawe zitari kubaho iyo hatabaho ikigongwe yagiriwe na Perezida Kagame.

Ku wa 23 Mutarama 2023 ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye Bamporiki Edouard imyaka itanu, no gutanga ihazabu ya miliyoni 30 Frw, rumuhamije ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Ukwakira 2024, ni yo yatangarijwemo umwanzuro ko ari mu bagororwa 32 bahawe imbabazi na Perezida Kagame.

Ubwo yari mu Nama Nkuru ya FPR Inkotanyi, Bamporiki yasabye ijambo, yongera gushima imbabazi yahawe n’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Nyakubahwa Chairman [aha yavugaga Perezida Kagame] mpagaze mu mbabazi mwampaye kugira ngo ku bw’imbabazi mbashe kubona icyo navugira mu Nteko muyoboye. Bitabaye zo sinari kuba ndi hano. Nari kuba ndi aho ibyaha nakoze amategeko yagennye ko njya kandi mpakwiye ariko mu bushishozi bwanyu no mu bupfura bwanyu mushima kunkurayo bidasabye ko igihe cyagenwe kigera.”

Perezida Kagame yamubwiye ko yizera ko ibyo yanyuzemo yabikuyemo isomo ndetse atazabisubiramo.

Ati “Nibwire ko ibyo byose byabaye wabivanyemo isomo, ubu tureba imbere, tugiye gukora neza.”

Bamporiki yahise amusubiza ko uwo mugisha wo guhabwa imbabazi mu Nteko Rusange ya FPR Inkotanyi ari wo yifuzaga.

Yakomeje ati “Iyi Nteko ndayibona nk’iriba nakwikubitamo nkavuka ubwa kabiri.”

Yongeye kwatura ibyaha yakoze, ahamya ko atazabisubira ndetse umubabaro yateye Umukuru w’Igihugu n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, azajya awugendera kure.

Ati “Ndatekereza ko iri joro nsinziriye najya mu Ijuru nishimye. Narababaje, ntabwo nzabyongera, nta nubwo nzongera kwegera aho umubabaro nababaza umunyamuryango wakomoka.’’

Bamporiki yavuze ko iyo bitaba impuhwe za Perezida Kagame atari guhabwa imbabazi.

Ati “Iyo bitaba imbabazi zanyu, ntabwo nava mu Isibo y’abanyabyaha i Mageragere ngo ngere mu isibo y’Abanyamuryango, mu ngoro y’Inkotanyi ngo mbone icyo mvuga kandi ndabizeza ko bitazongera. Ntibizongera gusubira inyuma.’’

Yabwiye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko yapfuye ari ko Perezida Kagame yongeye kumuzura.

Ati “Ntekereza ko hari ibintu bajya bavuga ngo umunsi Yesu yazuye Razaro, abantu baho bamenye ko yamukundaga kuko yamuzuye. Sintekereza ko twahora dupfa ngo afande atuzure, ngo tubone kumenya ko yadukundaga.”

Bamporiki yasabye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko icyaha cye ndetse n’ibyakozwe n’abandi banyamuryango bikwiye kuba isomo ku bandi kugira ngo na bo batazabigwamo, ahubwo bagaharanira kugendera mu cyerekezo gikwiye.

More From Author

Mukwiye kubisabira imbabazi ku Mana- Perezida Kagame ku bayobozi bakerensa abaturage

ADEPR yizihije imyaka 85 imaze ibayeho, inataha televiziyo yayo (Amafoto)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *