Bamamaza utubari, abandi bakavuga imyato inzoga: Ibyamamare 5 byakiriye agakiza

Mu ijoro ryuzuye urusaku rw’imiziki n’urumuri rw’amatara y’utubari, usanga bamwe mu rubyiruko n’ibyamamare bikomeye, bashishikajwe no kuba ahari abashyushyarugamba b’ahacururizwa inzoga ndetse bamwe bakanakira ababagana.

Benshi muri bo, ni ibyamamare, ndetse banagiye bagaragara bahamya ko bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza mu buzima bwabo mu bihe bitandukanye, bavuye mu by’isi nk’uko abarokore babivuga.

NkundaGospel yabakusanyirije, ibyamamare 5 bikunzwe na benshi, byagiye bigaragaza ko byakiriye Kristo mu bihe binyuranye, ndetse habaho no gushimangira ko batazasubira mu bibakururira ibyaha ukundi, kuri ubu bakora nk’abashyushyarugamba, abandi bagakurura abitabira utwo tubyiniriro bizwi nko ‘Guhostinga’ mu ndimi z’amahanga’.

  1. Mutabazi Robert (Mc Nario )

Mutabazi Robert wamamaye ku mazina ya MC Nario, ni umwe mu bashyushya rugamba banditse izina mu Mu birori bitandukanye. Uyu musore ni umwe mu bahoze bayobora ibitaramo bitandukanye byo mu tubari, gusa nyuma mu 2022, afata icyemezo cyo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe.

Yakiriye agakiza ndetse abatizwa mu mazi menshi tariki 16 Mata 2022 muri Zion Temple Celebration Center iyobowe na Apôtre Dr Paul Gitwaza.

Mu biganiro yatanze icyo gihe, yavuze ko atazongera gufata ku bisindisha, kujya no mu bindi. Kuri ubu uyu musore ni umwe mu banyamakuru ba SK Fm, ndetse mu minsi ishize yari mu itsinda rimwe n’abarimo Semuhungu Eric ryakiraga (Guhostinga) ibitaramo mu tubari two mu mujyi wa Kigali.

  1. Grace Abayizera (Young Grace)

Abayizera Grace ni umwe mu bahanzi b’abaraperi bamenyeka nye cyane mu Rwanda mu myaka yashize, bitewe n’uko yari umwe mu bakobwa bake bayikoraga.

Mu 2016 umuraperi Abayizera Grace uzwi nka Young Grace nibwo yinjiye mu itorero rishya ryitwa Zeal of the Gospel Church ribarizwa i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kubatizwa n’Umushumba waryo Pr Sultan.

Kuri ubu, Young Grace ni umwe mu bakobwa bagikora umuziki wo kurapa, ndetse akunze no kugaragara anwa itabi n’inzoga za kompanyi yamamariza inzoga.

  1. Gateka Esther Briane (Dj Briane)

Gateka Esther Brianne uzwi mu kuvanga imiziki nka DJ Brianne, ni undi musitari wakiriye agakiza mu 2024, ndetse kuri ubu akaba anakora mu tubari mu buryo bwo kuvanga imiziki.

Uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ibiganiro akora, ndetse n’utubari akoreramo akazi ko kuvanga imiziki.

Dj Briane yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecost Blessing Church, riyobowe n’Umushumba Prophete Erneste Nyirindekwe. Iri Torero riherutse gufungirwa na RGB, kubera kutagira ibyangombwa.

Uyu muvanzi w’imiziki, abenshi bakunze kumushimira ko, mu miziki akina mu tubari, avangamo n’iyahimbiwe Imana.

  1. Anitha Pendo (Dj Anitha Pendo)

Anitha Pendo, ni undi mu sitari uzwi cyane mu kuvanga imiziki, ndetse kuri ubu akaba ari umunyamakuru wa Kiss Fm, mu kiganiro cya mu gitondo.

Uyu mugore uzwi nka Dj Anita, ni umwe mu bakirisitu b’abagarukiramana binjiye mu idini rya Jesus Is Coming ari naryo ryamubatije, ku wa 25 Ukuboza 2015.

Kuri ubu, amakuru agera kuri NkundaGospel ahamya ko uyu mugore w’Umunyamakuru ndetse akanavanga imiziki, afite akabari akoramo i Nyamirambo mu buryo bwo gususurutsa abantu (avanga imiziki).

5. Habiyambere Jean Baptiste (Bahati)

Habiyambere Jean Baptiste uzwi ku izina rya Bahati Makaca mu Buhanzi, ni umwe mu bamenyekanye mu itsinda rya Just Family, aho ryaje gusenyuka buri wese atangira gukora ukwe.

Uyu mugabo uherutse gushinga urugo n’umugore yihebeye mu 2023, ni umwe mu bigeze kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’Ubugingo bwe, mu Itorero rya Redeemed Gospel ry’umushumba Rugagi.

Bahati, ntabwo yatinze mu Itorero rya Rugagi, n’ubwo yari yaratangiye gukora indirimbo zihimbaza Imana. Muri icyo gihe, yavuze ko yatetse imitwe n’umushumba we bituma abeshya ku buhamya yatangaga, maze aza gusezera asubira mu ndirimbo z’isi.

More From Author

Rugeze aharyoshye! Pastor Liz wa Women Foundation Ministries n’umusore uba i Burayi mu munyenga w’urukundo

Rwashonze rugitangira? Vestine uririmbana na Dorcas yashaririwe n’urushako

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *