Bwa mbere mu mateka y’Itorero ADEPR rimaze imyaka 85 rishinzwe, abagore bimikiwe inshingano za gipasiteri.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 9 Ukuboza 2025, ni bwo ADEPR yasengeye ku mugaragaro abapasiteri b’abagore mu gikorwa cyabereye mu Itorero rya Taba, Paruwasi ya Taba mu Rurembo rwa Huye.
Ni igikorwa cyayobowe n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Rev. Ndayizeye Isaïe. Cyanitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye barimo abo mu yandi madini n’amatorero nka EAR Diyosezi ya Butare.
Ururembo rwa Huye rugizwe na Paruwasi 18, ni rwo rwabimburiye izindi mu guhabwa abapasiteri b’abagore byemewe n’amategeko. Abasengewe kuri uyu munsi ni abaherukaga kurangwa kugira ngo abakirisitu bababone mbere y’uko bimikwa.
Abagabo 29 n’abagore 15 ni bo basengewe, berezwa gukora umurimo w’Imana mu nshingano z’abapasiteri.

Muri rusange biteganyijwe ko abagore bazahabwa inshingano nk’abapasiteri mu gihugu hose ari 161. Abatangiye kwimikwa ni abari mu cyiciro cya mbere ndetse biteganyijwe ko ikindi kizasengerwa mu mwaka utaha.
Itorero ADEPR rimaze imyaka 85 rishinzwe ariko nta bagore ryari rifite bari mu nshingano za gipasiteri. Ubusanzwe umwanya wo hejuru bahabwaga ni uwa mwarimu w’itorero.
Abapasiteri b’abagore basengewe nyuma y’ibiganiro byagiye bihuza inzego zitandukanye, hasuzumwa niba bahabwa izi nshingano nk’abapasiteri.
Ni icyemezo cyafashwe nyuma yo gusanga abagore bashobora kubyara, gutanga umusanzu mu burere bw’umwana, batananirwa gufasha abakirisitu gukura mu buryo bw’umwuka mu gihe bagiriwe icyizere cyo guhabwa inshingano.
Rev Ndayizeye aheruka kubwira itangazamakuru ko impinduka ziri gukorwa zitagamije guhindura ‘discipline’ y’itorero ahubwo zijyanye n’iterambere Isi igezeho.
Hambere muri ADEPR, hari igihe cyabayeho abagore nta nshingano bafite, bicazwa mu gice cyabo mu rusengero n’ibindi byabahezaga mu myanya ifatirwamo ibyemezo.
Icyemezo cyo kugira abapasiteri b’abagore muri ADEPR cyatangiye kuganirwaho kuva mu myaka 15. Icyo gihe hagiye hasesengurwa ibyanditswe byera, iterambere byose birasesengurwa harebwa igikwiye gukorwa.
Abagore basengewe ku nshingano za gipasiteri bategerejweho gutanga umusanzu wabo mu guha uburere bwuzuye ku bakirisitu no kubaba hafi.
ADEPR imaze imyaka isaga 85 ishinzwe ifite abakirisitu basaga miliyoni 2,5, muri bo abagera kuri 70% ni igitsina gore.
Iri torero riri kwitegura n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 85 rimaze ritangiye kubwiriza ubutumwa bwiza, buganisha abantu ku nzira y’agakiza.







