Alex Dusabe umaze imyaka 25 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yamaze inyota abakunzi b’ibihangano bye bitabiriye igitaramo yise ‘Umuyoboro 25 Years Concert’ yongera gukumbuza abakunzi b’ibihimbano by’umwuka indirimbo za kera.
Igitaramo cya Alex Dusabe, cyabaye ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 14 Ukuboza 2025, muri Camp Kigali, aho cyari kitabiriye n’abahanzi yatumiye barimo Pastor Lopez wo mu Burundi, Bosco Nshuti ndetse na Vedaste Christian watunguranye ku rubyiniro nk’umuhanzi wa mbere.
Alex Dusabe ni umwe mu bahanzi bafite izina mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu mugabo watangiye kuririmba mu 2000, yari ategerejwe n’abantu benshi mu ihema rya Camp Kigali, aho yari bukorere iki igitaramo.
Iki gitaramo cyatangiye ahagana mu ma saa 18h45, aho umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Christian Vedaste uzwi mu ndirimbo zirimo ‘Uzi gukunda’ yanamenyekanye cyane, yaserutse ku rubyiniro bwa mbere, aririmba indirimbo azwiho ‘Uzi gukunda n’izindi zirimo ‘Ni wowe Mana’
Nyuma gato y’umuramyi Christian Vedaste wari umaze kuririmba, wabonaga ko ahari kubera igitaramo abantu bamaze kugeramo ari benshi, ari nako bafitiye amatsiko menshi umuhanzi Alex Dusabe wateguye iki gitaramo ndetse na Pastor Lopez yatumiye, wamenyekanye mu ndirimbo ‘Imana y’akandi karyo’, banabifatanya no gusoma ku gakawa n’ibindi binyobwa byari byateguwe na Dove Hotel imaze iminsi ifasha abitabiriye ibitaramo mu buryo bw’ibyo kunwa no gufungura.
Umuramyi Bosco Nshuti wari warategujwe n’abantu ko azaririmba muri iki gitaramo, niwe wahawe rugari ndetse atangira kuririmba indirimbo abantu bamumenyereyeho zirimo ‘Yanyuzeho, ni muri Yesu’ n’izindi. Uyu muramyi yishimiwe n’abantu benshi barimo abakunda ibihangano bye, bishimanye nawe kuva atangiye kugera asoje umwanya yari yagenewe.
Nyuma gato y’uyu muhanzi, uwari uyoboye igitaramo, yakiriye ku rubyiniro Pastor Lopez nawe wari utegerejwe n’abantu benshi, bitewe n’indirimbo yakoze yise ‘Imana y’akandi karyo’ iri mu zimaze iminsi zifashishwa n’abaramyi batandukanye b’I Kigali mu nsengero, ndetse anaririmba n’izindi zirimo ‘Birampagije, Ntibeshya’ n’izindi.
Uyu muhanzi nawe wishimiwe cyane, yasimbuwe ku rubyiniro na Alex Dusabe wari utegerezanyijwe amatsiko menshi n’abakunzi be. Uyu mugabo akigera ku rubyiniro n’abaririmbyi be, yeretswe urukundo rw’isinzi ry’abantu bamukunze kuva atangiye umuziki uhimbaza Imana, maze baririmbana indirimbo ze hafi ku murusha amajwi.
Ku rundi ruhande, iki gitaramo kitabiriwe n’ibyamamare mu muziki uhimbaza Imana birimo Israel Mbonyi, Masamba Intore, Prosper Nkomezi, Aline Gahongayire, Rene Patrick ndetse na Tracy n’abandi.
Uretse abo kandi, cyanitabiriwe n’abandi bakozi b’Imana barimo Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR Rev. Ndayizeye Isaie, Dr Bishop Masengo umushumba w’Itorero Foursquare mu Rwanda ndetse n’abandi.














