Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, taliki 19 Ugushyingo 2025, Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yasinye amasezerano y’imikoranire na Airtel Rwanda, agamije kumushyigikira mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert’
Israel Mbonyi yavuze ko, atari ubwa mbere akoranye na Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda, kuko mu 2020 bakoranye mu gitaramo yakoreye muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Ati” Ntabwo ari ubwa mbere nkoranye na Airtel Rwanda kuko no mu mwaka wa 2020 twakoranye mu gitaramo nakoreye muri kaminuza y’u Rwanda.”
Sosiyete y’itumanaho ya Airtel Rwanda yiyemeje gutera inkunga igitaramo cya Israel Mbonyi yise ‘Icyambu’, kizabera kubera muri BK Arena ku nshuro ya kane.
Israel Mbonyi azataramira abakunzi be mu gitaramo ngaruka mwaka, kiba kuri Noheli yise ‘Icyambu live concert’ kibere muri BK Arena. Uyu muhanzi yaciye agahigo ko kuzuza iyi nzu itinwa n’abahanzi batari bake inshuro zose yahakoreye.
Israel Mbonyi wamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka” Icyambu, Number one Nina siri” ndetse n’izindi nyinshi, agiye kugora iki gitaramo ku nshuro ya 4, aho ubwitabire bugenda bw’iyongera buri mwaka.
Uyu muramyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yararikiye abakunzi be kuzitabira igitaramo cye, ababwira ko, azafatanya nabo kuramya Imana mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi ndetse n’iziri kuri Album” Hobe” igizwe n’indirimbo 14, aherutse kumurikira abakunzi be mu Intare conference Arena kuwa 6 Ukwakira 2025.

@MarieReinUwamariya/ Nkundagospel
